Advertising

Ingabo za EAC zari zoherejwe muri DR Congo zasubije ibendera zinavuga ko byari byifashe

01/28/24 11:1 AM

Ingabo zari zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  [EAC], zasubije uyu muryango ibendera zinavuga ko zasohoje ubutumwa bwazo.Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 ku cyicaro gikuru cya Afurika y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania kiyoborwa n’Umunyamabanga w’Uyu muryango Dr Peter Mathuki.

 

Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu wari uyoboye izi ngabo EACRF washyikirije DR Peter Mathuki  ibendera rya EAC yagarutse kuri bimwe byaranze ubutumwa bwazo,birimo kuba zarashoboye gucungira umutekano abasivile ndetse ko zatanze umusanzu mu gutuma habaho agahenge kuguhagarika imirwano hagati ya FARDC na M23.Yagize ati:”Muri make , kohereza EACRF byafashije gutanga umusanzu muri Goma na Sake.Ibikorwa byose byagezweho byose bigaruka kugucungira umutekano, abari bakuwe mu byabo no gusubira mungo zabo , by’umwihariko muri Sake, Karolirwe, Kitshanga na Mweso muri Teritware ya Masisi no muri Kibumba,Rumangabo , Kiwanja na Bunagana muri Teritware za Nyiragongo na Rutshuru”.

 

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Dr Peter Mathuki , yavuze ko uyu Muryango uzakomeza guha imbaraga ubushobozi bwawo mu gushaka umuti w’ibibazo by’amahoro n’umutekano biri mu bihugu binyamuryango.Yavuze ko kubw’ububunararibonye bw’ubu butumwa bw’ingabo zari zoherejwe muri Congo Kinshasa, “EAC yabonye ko ishobora kwishakira ibisubizo,by’ibibazo by’umutekano  kandi ko ibyishoboreye ifatanyije n’bafatanyabikorwa mu kuba yakwicungira umutekano, ikanikemurira amakimbirane”.

 

Yaboneyeho kandi gushimira izi ngabo za bimwe mu bihugu by’Ibinyamuryango bya EAC zemeye gushyira ubuzima bwazo mu kaga zikemera kujya muri ubu butumwa.

Sponsored

Go toTop