Advertising

Inama zingenzi igihe uwo mwashakanye yabaswe n’inzoga

10/28/24 13:1 PM

Gusa nubwo kubana n’umugabo cyangwa umugore wikundira inzoga cyane ku buryo igihe cye kinini akimarira mu bubari, ndetse ugasanga n’amafaranga ye ari ho yose ashirira, bikabangamira uwo bashakanye, buryo mgo hari uburyo ushobora kubyitwaramo kuburyo bidahungabanya urugo rwanyu.

Igihe rero washakanye n’umuntu wikundira inzoga zaramugize umusinzi, dore ibyo wakora bikagufasha; Iyiteho wite no ku muryango wawe uko ushoboye cyane cyane ko uwatwawe n’inzoga aba afite ibindi yitayeho Niba warashakanye n’uwatwawe n’inzoga, ni igihe cyo guhaguruka ukita ku nshingano zose z’urugo.

Niba Wabasha gufata amafaranaga yanyu yose akaba ari wowe uyagenera ibyo akora. Nubwo bitoroshye byaba byiza ubashije kumwereka ko utamucunga cyane ukagira amafranga make uharira inzoga, Naho ubundi ibindi bibazo bishobora kuba byavuka.

Niba udafite akazi, gerageza ugashake mu gihe uwo mwashakanye atakizana amafaranga mu rugo. Guhagarara neza mu bijyanye n’ubukungu ni byiza kugira ngo abagize umuryango bose badahangayika. Gerageza unakore imirimo yo murugo yose cyangwa ushake undi wagufasha.

Shaka umwanya wisumbuyeho wo kubana n’abana kubera ko undi mubyeyi wabo adahari, bafashe mu by’amasomo, ubasohokane n’ibindi. Icyangombwa cyo kuzirikana hano ni ukutigizayo uwatwawe n’inzoga cyangwa ngo umwangishe abana. Agomba kuba azi gahunda ziri gukorwa ubwe wenyine agahitamo kuzibamo cyangwa kutazibamo.

Saba inshuti z’uwatwawe n’inzoga zigomba kureka akamenyero ko kumutumira ngo bamugurire icupa. Ibi bizatuma biba bibi kurushaho cyangwa bibatware amafranga menshi. Nabo ntibagomba guhangayika bashaka gufasha uwo muntu bagomba gukora gusa ibyo bashoboye.

Nanone ariko wirinde gukora imirimo yose ashinzwe yose kuko ntacyo bimara. Ushobora kurangiza ukora akazi kenshi n’amasaha menshi ubikorera umuntu utazanabigushimira.
Ibi ni bimwe mu byakorwa, hari n’ibindi. Inshuti, abavandimwe b’ufite ikibazo cyo kunywa inzoga cyane bahora bahangayikishijwe nawe ntibarebe uko bita k’ubuzima bwabo, gusa kwiyiyitaho nabo ubwabo ni ngombwa.

Previous Story

P. Diddy uherutse gusaba ko urubanza rwe rwabera mumuhezo, urukiko rwamusubije

Next Story

U Burusiya: Umwambaro ugaragaza idini usengeramo ntiwemewe

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop