Advertising

Dj Dizzo yahaye igisubizo gikomeye uwaruziko azapfa mu mezi 3 bari bamuhaye akamutega iminsi

28/04/2024 22:29

Umusore uzwi nka Dj Dizzo ku mbuga Nkoranyambaga, yatewe agahinda n’abantu batandukanye bamwifuriza gupfa nyamara bakirengagiza ko Imana ariyo igena igihe cy’umuntu azavira mu mubiri.

Ibi byaje nyuma y’amafoto yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze aho uyu musore yashyize amafoto ahagaze ndetse ashimira n’uwitwa Kwizera Steven amubwira ko ari umuntu udasanzwe kuri we.Uyu musore yagize ati:”Ntabwo nigeze ntsindwa cyangwa ngo mve ku izima.Kwizera Stiven  ndagukunda mwana, uri inshuti nziza”.

 

Nyuma y’ubu butumwa yanyujijeho kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024, benshi bagaragaje uko biyumva maze uwitwa Niyomukiza Louise nk’uko izina rye ribigaragaza akoresha amagambo agaragaza urwango tudashobora gusubiramo hano.Uyu watangaje aya magambo agaragaza urwango afitiye Dj Dizzo yahise ahinduka ikiganiro abagera kuri 69 ubwo twakoraga iyi nkuru baramusubiza.

Benshi bamubwiye ko akoze ikosa rikomeye ryo kuvuga nabi, bamutega iminsi , bamwibutsa ko nawe umunsi umwe ibyo yifurije Dizzo bizamugeraho inshuro 7 nk’uko byavuzwe na Makmos-rw [Rayn], nk’uko yiyita kuri Instagram.Ntabwo byagarukiye aho kuko Dj Dizzo ubwo byamwanze munda maze agafata igitekerezo cy’uyu mukobwa akagishyira kuri X akarenzaho ubutumwa yageneye n’abandi babyumva nkawe.

Yagize ati:” Nukuri kwi Mana niba wowe cyangwa umuntu muri gang / friendship group bari bothered y’uko ndiho ndakwinginze mubabarire. Ntago ntanga ubuzima nta nubwo ari njye ufata umwanzuro w’igihe nzitaba Imana. So I’m sorry niba wari wizeye y’uko mu mezi 3 I would have died but ask God why I’m not”.Nyuma y’aya magambo, benshi bahumurije uyu musore bamubwira ko kugera kugera kure atariko gupfa.

Previous Story

Diamond yerekanye umukobwa yakunze akamuca mu myanya y’intoki

Next Story

Imvo n’imvano y’icyatumye Miss Kayumba Darina yinjira muri muzika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop