Hari abagore benshi n’abakobwa bibasiwe nicyorezo cyo Kugira impumuro mbi mu gitsina n’ubwo yaba wakarabye ibi rero bikagaragara ko ari ikibazo yaba kuwo bibaho ndetse no kuwo bashakanye.
Biterwa rero n’impamvu zitandukanye gusa zimwe muri izo mpamvu zishobora kwirindwa . Ni muri uwo rwego tugiye kubagezaho ibintu bitera impumuro mbi mu gitsina, uko wabyirinda n’icyo wakora igihe ufite icyo kibazo.
Impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina ;
Kuba ufite uburwayi ( infections) ; ushobora kurwara infections ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye uwo mwayikoranye akaba afite ahandi yazikuye bikaba byagutera impumuro mbi mu gitsina.
Indwara bita mycose vaginale ; iyi ndwara nayo izana impumuro mbi mu gitsina ikaba igaragazwa no kugira uburyaryate mu gitsina, ubushyuhe buryana, ndetse rimwe na rimwe ukajya wumva ari nk’akantu kakurumye.
Ushobora no kugira amabara y’umutuku cyane mu imbere mu gitsina, hakazamo n’udusebe dutukura.
Kogesha amasabune mu gitsina ; ubundi igitsana cy’umugore giteye ku buryo kikorera isuku y’imbere ahubwo wowe ugasabwa gukoresha amazi meza gusa ukuraho imyanda iba yavuyemo imbere, wirinda kugeza amazi n’isabune imbere mu gitsina.
Hari bamwe bibwira ko gukoresha amasabune n’amadeadorants aribyo bizatuma hahumura neza nyamara ibyo bituma hahumura nabi kurushaho ndetse bikaba byagutera n’ubundi burwayi.
Ibi akenshi bikunze gukorwa n’abantu batangiye kumva mu gitsina cyabo hahumuye nabi ku bw’impamvu zitandukanye aho kwivuza bagahitamo kujya bahoza cyane no gukoresha za deaodorants.
Imyenda y’imbere idafite isuku ihagije ; imyenda y’imbere nayo ishobora kugutera indwara ukaba wagira impumuro mbi mu gitsina. Ni byiza rero kujya uyimesa neza, ukayanika ahantu hagera imirasire y’izuba kandi ukibuka kujya uyitera ipasi mbere yo kuyambara. Ni byiza na none kwambara amakariso ya cotons kuko ariyo adatera ubushyuhe.
Ubwiherero budafite isuku ; ubwiherero budafite isuku nabwo butera impumuro mbi mu gitsina cyane iyo ugiye nko kwihagarika inkari zikajya zigutarukira cyangwa se ukicara ku bwiherero butakorewe isuku ihagije cyane iyo ari bumwe bwo mu bwoko bwa siege bicaraho ikibuno gifasheho.
Kurya ibintu birimo imisemburo myinshi ; hari ibiryo turya nabyo bikaba byatuma ugira impumuro mbi mu gitsina cyane cyane ibirimo imisemburo nk’imigati, amata, isukari,…
Icyo wakora mu gihe ufite impumuro mbi mu gitsina ;
• Irinde kuba wakoresha amasabune na za deodorants wibwirako bizagabanya impumuro mbi kuko byangiza imyanya ndangagitsina ndetse bikongera ibyago byo guhumura nabi kurushaho.
• Kujya kwivuza kuko niba impumuro mbi iterwa no kuba ufite infections n’ubundi burwayi bishobora no gutuma wangirika ibice bigize imyanya myibarukiro bikaba byanagutera ubugumba.
• Niba umugabo yumvise ko umugore we asigaye ahumura nabi mu gitsina agomba kubimubwira yitonze akaba yajya kwivuza aho guhita atecyereza kumuca inyuma.
• Kwikuramo isoni ; abantu benshi bagira isoni zo kujya kwivuza indwara zifata imyanya ndangagitsina ugasanga bibagizeho ingaruka zikomeye. Byaba byiza rero gutinyuka ukajya kwa muganga aho gukomeza kwihererana ubwo burwayi kuko iyi ndwara ifite imiti iyivura igakira.
• Irinde gukomeza gushyira urubanza k’uwo mwashakanye ; abantu benshi bibwira ko iyo bafite zimwe mu ndwara zifata imyanya ndangagitsina biba byaturutse kuwo bashakanye ugasanga aho kujya kwivuza bahora babicyurirana hagati yabo.
Kugira impumuro mbi mu gitsina ubonye uko wabyirinda ndetse n’uko wabyitwaramo igihe waba ufite iki kibazo. Byaba byiza rero wubahirije izi nama kuko impumuro mbi mu gitsina ari indwara mbi ndetse ikaba inatuma ingo zitari nke zisenyuka.