Advertising

Impamvu yatumye Zaba Missed Call atandukana na Lynda bakinanye ibihinde avuga ko afite mukunzi

08/21/23 8:1 AM

Zaba missed call yatangaje ko urukundo rwe na Lynda rwarangiye nyuma y’uko hari ibyo batumvikanyeho, ahakana ibyari bimaze iminsi bivugwa ko batandukanye bapfa gucana inyuma.

 

Ubwo yaganiraga na Dc TV Rwanda ku muyoboro wa YouTube, kuri Telefone yemeje ibyo gutandukana na Nkusi Lynda, ni nyuma y’igihe bivugwa ko batandukanye ariko ntihagire ushaka kubivugaho. Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo usanga ntanumwe ugikurikirana undi, ndetse bose byasinye amafoto yabo yose bari kumwe. Ibi nibyo benshi bashingiragaho bavuga ko batandukanye.

 

Zaba Missedcall yavuze ko gutandukana na Lynda byaturutse ku kuba hari ibitaragenze neza batumvikanyeho bigatuma batandukana, buri wese aca ukwe. Ati “Ntazibana zisakomana amahembe, hari ibitaragenze neza, hari ibyo tutumvikanyeho ibintu bisa n’ibihagaze.

 

Kuba ntakiri Kumwe nawe ntago byaturutse kuba hari umwe waca undi inyuma, kuba ntakiri kumwe nawe byaturutse ku kutumvikana hagati yanjye nawe no hagati y’imyitwarire yanjye itari myiza.

 

Ntago ari amakosa yo gutandukana nanjye, ni amakosa yanjye ku myitwarire yanjye itari myiza kandi iwabo batigeze bashima. Uko niko kuri.” Zaba yavuze ko ubu hashize hafi amezi atatu badahura, abajijwe niba hari icyo yicuza ku rukundo rwabo yavuze ko kitabura kuko Lynda ariwe mukobwa yakunze cyane.

 

Ati “Uriya mukobwa niwe nakunze cyane, ninawe mukobwa nerekanye nakundanye nawe, ndacyeka ntawundi abantu bazi nakundanye nawe urumva rero niwe mukobwa nakunze cyane,  Twamaranye umwaka urenga kandi uretse no gukundana no mu rukundo rwacu twagiye dukoranamo akazi kenshi gatandukanye kadufasha kubaho. Urumva rero yagize uruhare runini mu iterambere ryanjye, nanjye nagize uruhare murye, ntago ari umuntu uba wakibagirwa gutyo.”

 

Zaba abajijwe ku byo gusubinana na Lynda n’icyakorwa ngo bongere guhuza, yavuze ko bitakunda kuko ari mu rukundo rushya.Ati “Ubu ndi mu yindi relationship.”

Sponsored

Go toTop