Thursday, May 9
Shadow

Impamvu nyamukuru zitera abakobwa kugira umuco mubi wo guca inyuma abasore bakundana

Ni kenshi mu rukundo habamo kutizerana aho bishoboka ko umwe muri mwe mukundana bishobora kurangira aciye undi inyuma. Icyakora umukobwa hari impamvu zishobora gutuma aguca inyuma.

Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe kuri izo mpamvu.

 

DORE IMPAMVU ABAKOBWA BACA INYUMA ABASORE BAKUNDANA;

 

 

  1. Kuba atakigukunda

 

Impamvu y’ambere ishobora gutuma umukobwa mukundana aguca inyuma nuko yaba atakigukunda hahandi aba atakikugirira ibyiyumviro.

 

 

  1. Kutanyurwa nibyo umukorere

 

Iyo umukobwa mukundana atanyurwa nibyo umukorere bishobora gutuma afata umwanzuro wo kuguca inyuma akajya gushaka umunyura kurusha uko wowe ubikora.

 

 

  1. Kwihorera

 

Umukobwa mukundana Kandi ashobora kuguca inyuma bitewe nuko nawe wigeze kumuca inyuma akaba yabikoze agamije kukwihoreraho.

 

 

  1. Irari ryinshi

 

Hari ubwo umukobwa mukundana aba agira irari ryinshi aho aba yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi bityo bigatuma aguca inyuma.

 

 

  1. Kwivuza

 

Umukobwa mukundana Kandi ashobora kuguca inyuma bitewe nuko Hari ikindi kintu yumva yivuza kuri uwo muntu yaguciyeho inyuma.

 

 

  1. Kuburirana umwanya

 

Ikindi umukobwa mukundana ashobora kuguca inyuma bitewe nuko udaheruka kumuvugisha cyangwa kumwitaho bityo yabona undi umwitaho cyane bikarangira aguciye inyuma.

 

 

  1. Ikigare

 

Ikigare nacyo gishobora gutuma umukobwa mukundana aguca inyuma bitewe nuko abo agendana nabo birwa mu busambanyi bityo bikarangira nawe ariko bigenze.

 

 

 

 

 

 

Source: fleekloaded.com