Advertising

Impamvu 8 zitera kuribwa amabere kubakobwa n’uko bahangana nabyo

10/28/24 14:1 PM
2 mins read

Abagore bose, mu myaka yose kuva ageze mu bwangavu apfunduye amabere kugeza ageze mu zabukuru yaracuze bashobora kugira uburibwe bw’amabere. Uko uburibwe bungana, aho buherereye ndetse n’igihe bumara birahinduka bitewe n’umuntu ndetse n’icyateye uburwayi.

Nubwo bamwe kuribwa ibere bahita babihuza no kurwara kanseri y’amabere nyamara mu bagore 70% bisuzumisha uburibwe bw’amabere usanga 15% gusa aribo bakeneye imiti, bivuze ko ubundi buba ari uburibwe busanzwe, buza bukanijyana.

Impinduka mu misemburo, imyaka, ingano y’amabere, imyambarire ni bimwe mu bishobora gutera amabere kukurya. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kuvuga ku mpamvu nyamukuru zitera kuribwa amabere
Impamvu zikunze kuba isoko yo kubabara amabere.

1. Ububyimba mu ibere: Ubu bubyimba mu ibere isanga abagore benshi babugira kandi uba wumva ari ikintu kimeze nk’ibuye riri mu ibere. Ibi biterwa n’imiyoboro y’amashereka iba yariremye aho iki kimeze nk’ibuye gishobora kuba gikomeye cyangwa cyorohereye. Usanga ahanini cyiyongera mu gihe cy’imihango kikagabanyuka iyo umugore yonsa kikagenda burundu iyo umugore acuze. Nubwo hari igihe kibabaza ariko si uburwayi bukenera umuti.

2. Imiti: Imiti imwe n’imwe umugore aba ari gufata ishobora kugira uruhare mu gutuma amabere abyimba akanababaza. Imiti ishobora kubitera twavugamo:
Ibinini byo kuboneza urubyaro, Imiti ihabwa ababuze urubyaro, Imiti ihabwa abari mu myaka yo gucura, Imiti izwi nka SSRI (selective serotonin reuptake inhibitors),  Imiti ya depression, Methyldopa, Spironolactone,  Anadrol, Chlorpromazine, Imwe mu miti isohora amazi mu mubiri. Niba uri gufata imwe muri iyi miti ukaba uri kubabara amabere, bishobora kuba ari yo mpamvu.

3. Kubagwa amabere: Kubagwa amabere byo ntibiyatera kubabara ahubwo uko ahabazwe hakira, ya nkovu ishobora gutuma wumva uri kuribwa ibere ryose.

4. Indwara izwi nka costochondritis: Iyi iri mu bwoko bw’indwara z’imitsi ikaba ifata aho imbavu zihurira mu gatuza hagati. Nubwo iyi ndwara ntaho ihuriye n’amabere ariko umugore uyirwaye ububabare bwayo abwumvira mu ibere akaba yacyeka ko ari ibere rirwaye kandi ryo ari rizima. Ikaba indwara ikunze gufata abageze mu zabukuru n’abantu bakunze guhagarara bihese cyangwa kwicara nabi.

5. Impinduka mu mikorere y’imisemburo: Abagore bari mu myaka isatira gucura (akenshi hejuru ya 40) kimwe n’abafata imiti y’imisemburo ihabwa abamaze gucura bagira amabere yirekamo amatembabuzi nuko bigatuma amabere abyimba kandi akaba ameze nk’atonekara.

6. Indwara ya mastitis: Uku ni ukurwara ibere bitewe na mikorobi. Akenshi iboneka ku bagore bonsa igihe umuyoboro w’amashereka wazibye nuko hakaziramo mikorobi zikahatera indwara. Kugira umuriro, umunaniro, gutonekara, kubyimba no gutukura ibere nibyo bimenyetso ahanini biranga iyi ndwara.

7. Isutiye itagukwira: Hari abagore Bambara isutiye zibahambiriye cyane bikabije cyangwa se hakaba n’abambara izibarekuye cyane bigatuma ibere ritaba rishyigikiwe neza. Ibi nabyo byavamo kuribwa amabere no gutonekara. Itagufashe ni mbi ku bagira amabere Manini naho iguhambiriye cyane ni mbi kuri bose.

8. Kanseri y’amabere: Ntabwo burya kanseri z’amabere zose zibabaza ndetse burya inyinshi ntizibabaza. Gusa iyo kanseri igendana no kubyimba nta kabuza no kuribwa bikurikiraho. Hari ibimenyetso bisaba guhita ujya kwa muganga ukibibona:

• Kumva igiturugunyu cyangwa ububyimbe mu ibere butari buhasanzwe
• Igiturugunyu kiza ntikigende nyuma y’imihango
• Kugira ibisohoka mu moko byaba bisa n’amaraso, nk’amazi cyangwa nk’amashereka kandi utonsa
• Kubabara ibere kandi nta mpamvu igaragara iri kubitera
• Gutukura ibere, kuzanaho igisebe cyanabyara amashyira bijyana no kugira umuriro.

Ni gute nahangana no kubabara amabere

Igihe cyose wumvise impinduka ku mabere ni byiza guhita ujya kwa muganga. Gusa hari ibyo usabwa kuba wakikorera mu kwirinda no kugabanya ububabare igihe bwaje:
• Kwambara isutiye itaguhambiriye cyane kandi igihe bishoboka cyose ukayikuramo. Gusa ku bagira amabere Manini cyane niyo wayirarana nta kibazo ariko itaguhambiriye.
• Kugabanya sodiyumu mu byo urya na caffeine mu byo unywa.
• Gukandisha agatambaro gakonje cyane cyangwa gashyushye igihe uri kubabara.
• Kugira ibiro bijyanye n’uko ureshya.
• Kurya ifunguro ryiganjemo imbuto, imboga n’utubuto.
• Kurya ibikungahaye kuri vitamin B6,B1 na vitamin E.
• Gufata imiti igabanya ububabare nka paracetamol na ibuprofen ariko ntuyifate igihe kinini
• Gukora ibiruhura umubiri nka yoga na meditation

Source:https://www.medicalnewstoday.com

Sponsored

Go toTop