Ariel Wayz yatewe imitoma idasanzwe na Danny Nanone mu ndirimbo nshya bafatanyije – VIDEO

14/03/2023 08:17

Umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda Ariel Wayz yeretse inzira Danny Nanone wari umaze igihe atumvikana mu matwi y’abafana be muri rusange, bakorana indirimbo bise ngo ‘Nasara’ yuzuyemo amagambo akomeye.

Iyi ndirimbo itangirana amagambo ya Danny Nanone aho aba agaragaza uburyo umusore yari abayeho mbere atarahura n’ikizungerezi agakomeza avuga uburyo Imana yamuremeye uwo mwari agashimangira ko kuba bari kumwe atari impanuka.Uyu musoe akomeza agaragaza inzira igoye abamo , akabaza uwo mwari niba atazamusiga mu gihe ubukene bwaba bumwugarije cyangwa mu gihe ubwiza bwe bwakurura abakire bagashaka mu mwambura.

Danny Nanone, yabwiye uwo mwari kutazizera aba-pasiteri bazifuza kumusengera ndetse n’ibirura amusezeranya urukundo ruzira ikizinga.Nyuma ya Danny Nanone, Ariel Wayz waririmbaga nk’uwo mwari Danny yifuza yaje amwemerera urukundo yamusezeranyije, amubwira ko atazigera amusiga wenyine.Danny Nanone wari umaze igihe adakora umuziki arimo kwifashisha abahanzi batandukanye kugira ngo yongere agaruke munzira yari azwimo nk’umuraperi mwiza u Rwanda rufite dore ko biri no mubyatumye yifashisha uyu muhanzikazi Ariel Wayz.

Advertising

Previous Story

Imodoka yafashwe n’umuriro mu buryo butunguranye

Next Story

Abakobwa gusa: Ibyo wakora nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ukongera ukuba isugi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop