Advertising

IMITEZI: Dore ibimenyetso bigaragaza ko urwaye indwara y’imitezi imiti iyivura n’uko wayirinda

17/07/2023 19:18

Imitezi ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye yandura binyuze mu mibonano yakozwe hagati y’uwanduye n’utanduye.Yo ikaba ari indwara mbi cyane iyo itavuwe yatera ibugumba.Iyi nkuru nuyikunda uyisangize bagenzi bawe ubafashe gukira.

Umuntu wese ukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wanduye iyi ndwara, baba babikoreye mukanwa , mukibuno cyangwa mu gitsina aba afite ibyago byo kwandura iyi ndwara noneho ku mubyeyoi utwite we ashobora no kuyanduza uwo atwite mu gihe atayivuje ku gihe.

UDUKOKO DUTERA INDWARA Y’IMITEZI

Indwara y’imitezi iterwa n’agakoko Neisseria Gonorrhea, aka gakoko kandurira mu mibonano mpuzabitsina gusa.

AMOKO Y’IMITEZI

1.Imitezi yo mu gitsina

Haba k’umugabo cyangwa ku mugore, iyi ndwara ntahandi igaragara atari mu gitsina , kuko aba ariho aba yayikoreye.

2.Imitezi yo mu kibuno.

Iyi nayo ni mu gihe mu kibuno ariho garagara ibimenyetso gusa cyane cyane nko kubagabo bahuza ibitsina n’abandi bagabo.

3.Imitezi yo mu kanwa.

Ni mu gihe mu kanwa ariho hagaragara ibimenyetso by’imitezi gusa.

Hari n’abongeraho imitezi umwana avukana ku mwanya wa kane , iyo mitezi akaba yayandujwe na nyina amubyara .Ibimenyetso umwana agaragaza hakaba harimo kurwara amaso akava amashyira.

IBIMENYETSO BIKONGERERA IBYANGO BYO KURWARA IMITEZI.

Bimwe mu bikongerera ibyago byo kwandura imitezi harimo.

1.Kuba ufite abantu batandukanye muryamana

2.Kuba uri indaya yicuruza.

3.Kuba hari izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wigeze urwara.

4.Gutizanya ibikoresho bikoreshwa mu kwikinisha

5.Kuba ufite imyaka iri munsi ya 25

IMITEZI KU BAGORE BATWITE

Imitezi ni mibi cyane kubagore batwite kuko bashobora kuyanduza umwana mu gihe bamubyara

IBIMENYETSO BIGARAGARA KU MWANA WAVUKANYE IMITEZI

Umwana wavutse akanduzwa imitezi na nyina amubyara , arwara amaso hakavamo amashyira.

Umuti uvura iki kibazo ku mwana ni umuti wa Ertythromycin y’amavuta bamuha bakajya bawukandiramo.

 

IBIMENYETSO BY’IMITEZI KU BAGABO

1.Kunyara akababara

2.Kuzana ibintu by’ibizi mu gitsina bijya gusa umuhondo cyangwa icyatsi

3.Kubyimba amabya.

 

IBIMENYETSO BY’IMITEZI KUBAGORE

1.Kunyara akababara

2.Kuzana ibintu by’uruziruzi mu gitsina

3.Kubabara mu kiziba cy’inda

4.Kuva hagati mu kwezi, igihe cy’imihango kitaragera.

IBIMENYETSO BY’IHARIYE MU GIHE IMITEZI YAFASHE MU KIBUNO

1.Kuzana ibintu biva mu kibuno bidasanzwe

2.Kuribwa mu mwatate w’ikibuno

3.Ushobora kuva amaraso mu kibuno

4.Kubabara mu gihe wituma

UKO BASUZUMA INDWARA Y’IMITEZI

Muganga ashingiye kubimenyetso yabwiwe n’umurwayi, niwe uhitamo kumusabira ibizamini ; By’inkari, ndetse n’ikindi kizamini gifatwa mu gitsina kizwi nka Frottis cyangwa swab, ibyo nibyo bigaragaza ko ufite udukoko tw’imitezi.

UKO IMITEZI YANDURA

Yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye hagati y’umuntu uyirwaye n’umuntu utanduye , yaba ikorewe mu gitsina mu kanwa cyangwa mu gitsina.

Umubyeyi ashobora kwanduza umwana mu gihe amubyara.

UBURYO BUVURA IMITEZI

Mu kuvura imitezi, abaganga bakoresha imiti yo mu bwoko bwa Antibiotic, aho ikoreshwa cyane ari uguterwa urushinge rumwe rw’umuti wa Cefriaxone ,ubundi ugakomereza kubinini bya Azithromycin.

UKO WAKWIRINDA IMITEZI.

Kugira umuntu umwe muryamana gusa (Uwo mwashakanye wenyine).

Gukoresha agakingirizo mu gihe umwe muri mwe yanduye

Kwivuza kare , ukanavuza uwo mwaryamanye mu gihe mufite ibimenyetso.Inkuru tuyikesha ubuzimainfo.

Previous Story

Dore ibintu usabwa gukora niba ushaka guhorana itoto ntugaragare nk’ushaje

Next Story

Burya ni mwiza bihebuje ! Blessings CEO wamamaye cyane yasangije abamukurikira ku rukuta rwa Instagram ifoto igaragaza imiterere ndetse n’ikibero cye gikurura benshi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop