Blessings Okoro wamamaye nka Blessings CEO yatunguranye ubwo yatunguraga abafana be mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ubusanzwe uyu mukobwa wamamaye cyane afite imyaka 34 akaba ari umushoramari ndetse akanaba uwamamariza amasosiyete agiye atandukanye.Mu mafoto yashyize hanze uyu mukobwa yagaragaye mu mwenda umubereye yisize ibirungo byiza ndetse umusatsi yawukozeho riraka.
Akaba aribyo byashimuse imitima ya benshi bakubitwa n’inkuba kubera ubwiza uyu mukobwa yagaragaye afite kuri ayo mafoto.Kuri ayo mafoto yashyize hanze yakurikiwe n’amagambo agira ati ” umugabo nakwereka uwo ariwe ntukishuke ngo umubonemo ibyo wowe utecyereje.”
Abafana nabo kwifata byabananiye bafata iyambere bajya ahandikwa ibitecyerezo umwe ati” ubwiza bwawe ni ntagereranwa.”Undi nawe ati” none se uyu ni wowe cyangwa!! Urasa neza.”
Umwanditsi: Byukuri Domonique
Source: mannequin