Dore ibintu usabwa gukora niba ushaka guhorana itoto ntugaragare nk’ushaje

16/07/2023 21:48

Mu gihe wumva ushaka guhorana itoto mbese ntugaragare nkaho ushaje dore ibintu wakora:

Rya indyo yuzuye.Aha mundyo yuzuye twavuga imbuto imboga ndetse n’ibindi byinshi bigirira akamaro umubiri. Ariko ukirinda kurya isukari nyinshi.

Kora siporo.Gerageza ukora siporo buri munsi urambure umubiri wawe mbese amaraso yawe atembere mu mubiri neza, utabire icyuya.

Rinda uruhu rwawe. Ita ku ruhu rwawe ururinde ibintu byose byarwangiza harimo izuba ryinshi ndetse uruhate amavuta meza yizewe atunganya uruhu.

Sinzira bihagije.Abantu benshi muri iyi minsi ntibita ku kintu cyo gusinzira cyangwa kuruhuka kubera gukunda gushaka amafaranga cyane, ariko burya ni byiza ku mubiri wawe ko usinzira bihagije.

Irinde ibigitesha umutwe. Gabanya ibyagutesheje umutwe mu kazi cyangwa stress uruhuka ukora ibizwi nka yoga ndetse n’ibindi bintu ukunda gukora uruhuka mu mutwe.

Ihate amazi menshi. Burya amazi nayo ni ingenzi ku buzima bwawe, gerageza buri munsi unywe amazi nabyo bizafasha umubiri wawe.

Reka itabi. Itabi ririca!! Niba ushaka kugira ubuzima bwiza irinde gukoresha itabi Niba urinywa bihagarike Kandi Niba utarinywa ntuzigere urinywa.

Nywa inzoga nkeya. Inzoga nazo burya si nziza ku buzima bwawe, mu gihe uzinywa gerageza unywe nke zishoboka kuko nyinshi zangiza ubuzima bwawe.

Menyeza ubwonko bwawe gutecyereza. Ushobora kumenyereza ubwonko bwawe gutecyereza uri gusoma ibitabo wiga ubumenyi bushya cyangwa se ukina imikino isaba gukoresha ubwonko.

Girana umubano urambye n’inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe. Kugirana umubano mwiza n’inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe nabyo biri mubifasha umubiri wawe kumera neza kuko iyo bitameze neza mu mutwe wawe ntago uba umeze neza stress Ari zose.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: indiatimes.com

Advertising

Previous Story

“Abagore bagira imbaraga , bagutera inda umunota umwe ukayitwara amezi 9” ! Umugore w’umuzungu utwite yagaragaje akababaro k’abagore

Next Story

IMITEZI: Dore ibimenyetso bigaragaza ko urwaye indwara y’imitezi imiti iyivura n’uko wayirinda

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop