IKINAMICO Y’UBUZIMA BWA TESI WAHAWE URUKUNDO NA TELEFONE YAKATARABONEKA N’UMUSORE WAMWIHEBEYE

04/07/2023 19:37

 

UMVA HANO IYO KINAMICO Y’URUKUNDO YA TESSE

 

Numara kumva iyi kinamico y’urukundo uduhe igitekerezo cyawe ndetse ukande no kuri Subscribe niba ari ubwambere ubanye natwe

 

Mu buzima busanzwe hari ubwo uwo umuntu ahuye nawe amubera umugisha cyangwa akamubera umuvumo.Mu buzima abantu bagirwa inama yo kubaha uwari wese ndetse bakaba beza kubo bahuye nabo nyamara batabazi aho kwita kubo bazi gusa.Umuhanga mu rukundo umugabo w’icyamamare Jay Shetty agira abantu inama yo kubaho nk’abazapfa ejo ndetse aya magambo na Pst Theogene Nyakwigendera yarayavuze.

 

Inkuru y’uyu munsi , ni inkuru y’umukobwa wari umukene cyane abayeho nabi kandi yaramaze kwakira ubuzima yari abayemo.Mu by’ukuri Tesi wari afite aga telefone gato cyane.Ubwo yashakaga kugakoresha ahamagara byamusabaga gukora iyo bwabaga , agafata aka bateri kako kari gashaje cyane , akagahonda kugira ngo umuriro ubashe kugera mu matushe ndetse no muri Screeen yaria yarapfuye kera yarahumye.Uyu mwari n’ubwo yari abayeho nabo gutya ariko yari afite umutima pe kuburyo buri wese yamubonagamo intwari idasanzwe.

 

Umunsi umwe yafashe inzira yerekeza mu isoko , maze arimo kugenda ahura n’umusore mwiza muremure.Uwo musore yari yambaye ishati y’umweru , ipantalo y’ikoboyi , inkweto z’umukara ndetse yambaye n’isaha kukaboko.Uyu musore yaratambutse asa n’ugenda yihuta maze ageze kuri Tessi, afata telefone ye nini (Smart phone) ayita hasi arijijisha telefone igwa hafi y’ibirenge bya Tessi wari uri gukoresha aga telefone ke gato avugana n’umuntu batabashije kutwereka.Tesi, yarebye hasi asa n’utangaye kuko yari abonye umuntu utaye telefone ye ariko nyamara ataziko bamuteze umutego.

 

Tesi , yarunamye afata telefone yari abonye maze arayitegereza n’umusore ageze imbere arahindukira ariko yihisha abona neza ko Tesi yatoraguye telefone.Uyu mukobwa yavuye kuri telefone byakanya gato.Amaze kuyireba yahise ahamagara umusore wacu wari utaye telefone ati:” Yewe yewe! Musore ! YEWE ! Musore ! . Uyu musore yasanye nureba inyuma yijijisha , maze uyu mukobwa amubaza ati:” Ese ntabwo ari mwebwe mutaye telefone hirya hariya ko yaguye imbere yanjye ? Narindi kuri telefone ndimo guhamagara ndebye mbona hari telefone mushobora kuba arimwe mwayitaye?”.

 

Umusore yakoze mu mufuka asanga ntayo,  arangije aravuga ngo:” Oooouw  , urakoze cyane , biranshimishije cyane rwose, harya waruri kujyahe ? Umbabarire gato ibyo nakoze nabikoze mbizi kandi nawe ntabwo wari uziko arinjye wabikoze , ariko biranshimishije cyane”. Tesi ati:” Ntakibazo , rwose ntakibazo , ibyo wakoze byose nagombaga kuyiguha , njye nayibonye mbona ntabwo ari iyanjye bityo ndakubaza.Ntabwo natanga ikintu kitari icyanjye n’ubwo mfite ubukene ariko ntabwo natwara telefone itari iyanjye, mfite aga telefone gatoya kandi karampagije rero ntabwo nari gutwara telefone itari iyanjye”.

 

Umusore ati:” Nukuri biranshimishije umutima mwiza ufite uranshimishije , reba nawe telefone ufite ukuntu ingana ukaba wanze gutwara iyi , mbese wari uziko iyi telefone nayitaye mbishaka ? .Erega hari umunsi umwe nigeze kukubona ufite agatelefone gatoya  , kapfuye urimo kugacokoza bya hato na hato, nukuri byarambabaje cyane uriya munsi , mbona ko nashaka uko nguha telefone nk’umukobwa nari nakunze, nkayiguha nk’impano.Sinzi niba unyibuka ariko narakubonyee. Umbabarire ntabwo ndimo kuguseka ariko pe narakunze cyane.Hari impano naguteguriye kandi reka nyiguhe kuko abakobwa nkamwe hano hanze barabuze , muboneka hake.Ndi umukire  rero reka nguhe impano”.

 

Umusore yakoze mu mufuka akuramo impano nziza cyane ya telefone ya Iphone12 nziza cyane pe isa neza kandi igaragara neza cyane.Umukobwa yifashe mu masomo , areba hafi , arumirwa atangazwa n’uko abonye telefone yari agiye guhabwa.Uyu musore yaragize ati:” Reka nyiguhe kandi nabonye ko ufite ikibazo kandi burya uri umukobwa mwiza w’umutima , ntabwo ari abakobwa benshi babasha gutsinda iki kizamini cy’ubuzima.Iyi kinamico nagukinishije ntabwo ikinwa na benshi”.Uyu musore yamuhatiye gufata telefone yari yamuzaniye kandi abikuye ku mutima arangije aramubwira ngo “Ntugire ikibazo kandi yifate ndayiguhaye , ujye uyifata neza, uyirinde uyikoreshe”.

 

Uyu mukobwa Tessi yabuze icyo ashimira uyu musore wamubwiye ko amukunda.Yifata ku munwa maze umusore aramubwira ati:” Urabeho,  iyi nyiguhaye kugira ngo ujye ubasha kuvugana n’inshuti zawe kandi nanjye uzamvugishe n’ubishaka harimo numero zanjye, urakoze kandi urabeho ndagiye”.Ibi ni ikinamico isanzwe ibaho mubuzima busanzwe.

 

MUBUZIMA UZAGIRE NEZA WIGENDERE, UZAFASHE UWO UTAZI .IMANA NTABWO IZAKUBAZA IBINTU UTUNZE UKO BINGANA AHUBWO IZAKUBAZA ABO WABIHAYEHO, IMANA NTIZAKUBAZA IMYAMBARO WATUNZE , IZAKUBAZA ABO WABASHIJE KWAMBIKA.Mu byukuri , UYU MUSORE YAJE GUKUNDANA N’UYU MUKOBWA , UMUKOBWA ABA UMUNYAMUGISHA YAKUYE KUMUHANDA.

 

 

 

Uyu mukobwa umunsi umwe yafashe inzira ajya mu isoko agenda arimo kuvugana n

Advertising

Previous Story

Uragura ifi imwe wongezwe indi kuri make ! El Classico Beach yifatanyije n’Abanyarwanda ku munsi wo kwibohora

Next Story

Nkunda cyane Pasiteri wanjye kandi mfite umugabo tubana

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop