Igitsina gore : Dore uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo k’abagore

by
15/05/2024 10:14

N’ubwo abagabo bagira agakingirizo kabo, burya n’abagore bafite akabo ari nako tugiye kugarukaho tubafasha kumenya uko gukoreshwa nk’uko twabibajijwe n’umusomyi wacu.

Agakingirizo k’umugore [ Female Internal Condom ] kabaho ariko nako kagira ibyiza n’ibibi ndetse gasaba cyane ugakoresha kwitonda no kwigebgesera yirinda guhuguka.

Mu gihe uri ugiye gukoresha aka gakingirizo hari ibyo uba usabwa kwitaho.

1.Ita ku mwinjiro w’igitsina gore , ugakoreshe kugeza igikorwa mu kirangije.

2.Banza usome neza amabwiriza ari mu cyo gafunzemo hanyuma urebe n’igihe kazarangirira. Ibi bikore mbere yo kugakoresha.

3.Umenye neza ko ntaho gacitse cyangwa kangiritse.

4.Ushake amatembabuze yagenewe gukoreshwa mu mibonano mpuzabitsina kugira ngo katangirika kubera umwuma.

5.Ujye ukabika ahantu hahehereye

Ikinyamakuru cyitwa CDC.GOV dukesha iyi nkuru , gitangaza ko atari byiza gukoresha agakingirizo k’abagabo mu mugore gusa bakavuga ko akabagore gashobora gukoreshwa n’abakora imibonano mpuzabitsina mu kibuno [ Anal Sex ]. Bavuga ko kandi atari byiza gukoresha ‘Female Internal Condom’ kakoreshejwe na mbere.

UKO WAKORESHA AKA GAKINGIRIZO K’ABAGORE.

Gakure mu bubiko bwako witonze kugira ngo wirinde ko kacika.Ahahera hameze nk’impeta ariko hafunze, hakoreshwa hinjizwa mu gitsinagore ikindi gice kigafata hejuru y’igitsina.

 

Mu gihe ufashe agakingirizo mwatangiye igikorwa, mukwiriye gushaka ‘Position’ nziza mukoresha.Ku gashyiramo, winjiza intoki muri ko hanyuma ugikumwe kigasigara inyuma kigafashe [Witonze].Winjizamo igice k’imeze nk’impeta.

Umenye neza ko utabangamiwe agakingirizo bitewe nuko uryamye.

Wowe mugore usabwa gufasha umugabo wawe kwinjizamo neza igitsina cye ndetse musabwa guhita muhagarika igikorwa mu gihe wumvise gasa n’akanyereye.

Niba murangije gafate witonze , ugakuremo ugashyire mu byagenewe gushyirwamo imyanda.

Isoko: Cdc.gov

Advertising

Previous Story

Umukunzi wa Rusine yavuze ibyo yamukundiye

Next Story

Benny Blanco yatangaje gahunda idasanzwe afite kuri Selena Gomez

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop