Umukunzi wa Rusine yavuze ibyo yamukundiye

15/05/2024 09:11

Umukunzi wa Rusine Patrick usigaye ahuza urwenya n’itangazamakuru akorera kuri Kiss FM, yatangaje impamvu yatumye amukunda.Uyu mukobwa bakundana yavuze ko mu byatumye amukunda harimo nuko atajya atuma agira irungu.

Uwase , yaherukaga gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga na Rusine Patrick abantu babazi neza bahamya ko bari mu myiteguro yo gushyira hanze amatariki y’ibirori byabo bakabana nk’umugore n’umugabo.

Ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze , uyu mukobwa yavuze ko mu byo yakundiye Rusine ari ukugira urukundo nk’uko izina rye ribivuga Ati:”Ni rukundo koko”.

Yakomeje avuga ko kuba Rusine yitonda kandi akaba asetsa ari zimwe mu mpamvu zatumye akomeza ku mukunda .Rusine yerekanye Uwase mu Kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka , binyuze ku ifoto yashyize hanze ayiherekeresha amagambo amutomora.

 

Advertising

Previous Story

Stevie wonder yahawe Ubwenegihugu bwa Ghana

Next Story

Igitsina gore : Dore uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo k’abagore

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop