Ni ibintu bisanzwe bibaho ko umugabo wawe ashobora gukundwa n’abandi bagore ndetse rimwe na rimwe abo bagore bakamwirukaho bashaka kumugutwara. Icyakora ni ngombwa ko ukwiye kumenye uburyo ukwiye kubyitwaramo.
Dore ibintu ukwiye gukora mu gihe umugabo wawe abagore bari kumwirukaho;
1.Ba wowe
Mu gihe ubona Hari abagore benshi bari kwiruka ku mugabo wawe si ngombwa ko uhindura uwo uri ngo uhinduke mu Mico yaco. Oya ukwiye kuguma ukaba wowe kuko nicyo umugabo wawe yagukundiye.
2.Gerageza umenye impamvu mbere
Ikindi ukwiye gukora ni ugushakisha impamvu abo bagore bari kwiruka inyuma y’umugabo wawe.
3.Ganiza umugabo wawe
Nyuma yo kumenya impamvu umugabo wawe Ari gushakwa n’abagore benshi, ganiza umugabo wawe umubwira uburyo umwizera ko aguca inyuma ariko umubwire ko abagore utabizera bityo bashobora kumushora mu ngeso mbi zishobora no kuvamo kuguca inyuma.
4.Irinde kumushinja
Mu gihe udafite amakuru nibimenyetso bigaragaraza ko aguca inyuma nabo bagore irinde kuba wamushinja kuguca inyuma nabi bagore bari kumwirukinyuma.
5.Irinde gushinja abo bagore
Ikosa abagore benshi bakora ni ugushinja cyangwa kumenya ko hari umugore ukunda umugabo we agahita yihutira kujya kumutuka nkaho Hari icyo bakoranye n’umugabo we, rero ni ngombwa ko wirinda guhubuka.
6.Ubakira ku bintu byiza wabanyemo n’umugabo wawe
Ikindi aho kumvako bibangamye cyangwa biri kukubabaza, ahubwo ukwiye kuguma kwita ku mugabo wawe ndetse umwibutsa ko umukunda cyane.
7.Muhe amahitamo
Aho ni hahandi uba wakoze uko ushoboye ukamwereka ko umukunda ukamuha byose ndetse umwibutsa byabihe byiza mwagiranye bityo umuha amahitamo.
8.Bifate nko gukina
Mu gihe ba bagore bari kwiruka ku mugabo wawe babikoreye ku karubanda muri kumwe bifate nkibindi bisanzwe ubigire imikino wirinde kurakara.
Source: fleekloaded.com