Kunyara ku buriri (cg kutabasha gufunga inkari igihe cyose zije) ni ibintu bikunda kubaho cyane ku bana bato, ahanini bitewe n’uko uruhago rwabo ruba rutarakura neza, ngo rubashe kubika inkari nyinshi.
Byibuze kugera ku myaka 3 usanga abana benshi barahagaritse kunyara ku buriri, bacye cyane nibo bashobora kubireka bageze ku myaka 5.
Indwara yo kunyara ku buriri itangira kuba ikibazo, igihe umwana arengeje imyaka hagati 6-7. Iyo tugiye kuvugaho, ni abantu bakuru banyara ku buriri; ni ukuvuga guhera ku myaka 7 kuzamura.
Ikibazo cyo kunyara ku buriri uretse kubangamira benshi no gutera ipfunwe, gishobora no kwerekana ikindi kibazo gikomeye mu mubiri.
Niba uri umuntu mukuru cg uzi umuntu mukuru ukinyara ku buriri, ni ngombwa kumukangurira kugana kwa muganga akamenya ikibazo afite.
Ni iki gitera kunyara ku buriri ukuze?
Ibi ni bimwe mu bishobora gutera kunyara ku buriri:
• Akoko (genetics). Niba unyara ku buriri ni ngombwa kubanza kureba ko mu muryango wawe wa hafi ntawe unyara ku buriri
• Kuba ufite uruhago ruto. Ibi bituma rutabasha kubika inkari nyinshi
• Kuba waba urwaye diyabete
• Indwara y’impyiko
• Kwiyongera kw’imvubura za prostate (prostate gland)
• Kanseri y’uruhago
• Kuba byaba biterwa n’imiti ufata
• Stress, kudatuza, ubwoba, cg ikindi kibazo mu mitekerereze
• Ikibazo mu mikorere y’ubwonko
• Kuba imisemburo yitwa antidiuretic hormone (ADH) itari ku rugero rukwiye
• Kanseri ya prostate
• Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
Wamenya ute igitera kunyara ku buriri?
Kumenya impamvu itera kunyara ku buriri bishobora kugorana, ahanini bitewe nuko bishobora guterwa n’impamvu nyinshi muzo twavuze ruguru. Niyo mpamvu ibizamini bikurikira byo kwa muganga bishobora kugufasha:
• Kwisuzumisha kwa muganga
• Ibizamini by’inkari
• Ibizamini by’imikorere y’urwungano rw’imyakura
• Gupima impyiko cg se uruhago
Ibyo wahindura ku myitwarire isanzwe ya buri munsi
• Mbere yo kuryama banza ujye kunyara
• Ni ngombwa kugabanya ibyo unywa cyane cyane mbere yo kuryama
• Niba ufata ibirimo caffeine cg se inzoga, ugomba kubigabanya
• Koresha alarm cg se ikindi cyakubyutsa nijoro, ukajya kunyara.
• Ushobora gushyira ku buriri amashashi arinda matelas gutoha
Kunyara ku buriri, uretse gutera ipfunwe ufite iki kibazo, bishobora no kwerekana ikibazo gikomeye harimo na kanseri Imiti yo kwa muganga, Nkuko twabonye impamvu zitandukanye zitera kunyara ku buriri, kubivura habanza kurebwa neza impamvu nyamukuru ibitera.
Iyi ni imwe mu miti yitabazwa mu kuvura iki kibazo
• Antibiyotike mu kuvura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
• Imiti ya anticholinergic mu kurinda uruhago kuzura cyane
• Umuti witwa desmopressin, ugabanya ikorwa ry’inkari nyinshi mu ijoro.
NIBA UFITE IKI KIBAZO, WICYIHERERANA GANA KWA MUGANGA BAZAGUFASHA KANDI GIKEMUKE.
Source:https://www.mayoclinic.org/diseases-conditions/bed-wetting