Advertising

Igisirikare cya Uganda cyahakanye ibyo gufasha M23

02/16/24 12:1 PM
1 min read

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda [ UPDF ] yahakaniye kure amakuru avuga ko iki Gisirikare cyagiye mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha umutwe witwaje Intwaro wa M23.

Mu itangazo yasohoye General de Brigade Felix Kulayigye ahakana ibyo Jules Mulumba Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ifasha Leta ya DRC muri iyo ntambara rizwi nka Wazalendo agaragaza ko uyu muvugizi wa Wazalendo akwirakwiza ibinyoma ko UPDF iri muri Rutshuru.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda avuga ko nta mpamvu nimwe yatuma UPDF yovanga mu ntambara ireba Abanye-Congo keretse biciye mu mugambi w’Akarere w’amahoro.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu ntambara imaze imyaka myinshi dore ko yahereye mu myaka ya 1996 na 1997 yasenye ubutegetsi bwa Mobutu Sse seko.Umuvugizi wa Wazalendo anyuze kuri X niho yatangarije ko Uganda ari gufasha M23.

 

Sponsored

Go toTop