Advertising

Icyo wamenya kuri ‘Baho’ indirimbo nshya ya amassadors of Christ, burya ishingiye ku nkuru mpamo

04/08/23 14:1 PM

Hashize umunsi umwe korali ya ambassadors of Christ ishyize hanze indirimbo y’abo nshyashya yitwa ‘Baho’, iyi ndirimbo ikaba yashyizwe hanze muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi ndirimbo ikaba inashingiye ku nkuru mpamo y’umubyeyi n’umukobwa we barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Reba video hano hasi:

Ambassadors ibinyujije kuri youtube mu gusobanura ibijyanye n’iyi ndirimbo bavuze ko ‘Baho’ ishingiye ku nkuru ya nyayo y’umugore n’umwana we barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bavuze ko batatekerezaga ko barokoka ndetse bakabaho iyi myaka yose. Bati :” ibyacu ni imwe mu nkuru zitavuzwe, turifuza ko inkuru yacu yatera imbaraga buri umwe mu batuye isi”.

“Uyu munsi turiho kubera ko Uwiteka yavuze ngo:”baho”, n’uko tubaho. Ubuntu bwe butangaje bwatubereye aho kuguma ndetse n’ibyiringiro iyi myaka myinshi, none uyu munsi duhagaze imbere yanyu dushima Izina rye ryera”

Reba video ya baho :

Iyi ndirimbo yanditswe inashyira ku murongo na: SSOZI JORAM, ikosorwa inafatwa amajwi na : Wilson, mixing and mastering: James, yakorewe muri Ambassadors of Christ Choir Studio, Video yakozwe na : Doux, video ikaba yarakorewe: Rwanda Union Mission, Gisozi Genocide Museum. TWIBUKE TWIYUBAKA #KWIBUKA 29

 

 

Previous Story

Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare hano mu Rwanda #kwibuka 29

Next Story

Miss Mutesi Jolly abwiye urubyiruko ibintu bikomeye #kwibuka twiyubaka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop