Icyamamare Taylor Swift yabaye umuhanzi w’umwaka wa Apple Music nyuma yo guca uduhigo tutabarika

09/11/2023 15:27

Nyuma yo guca agahigo umuhanzikazi Taylor Swift yagizwe umuhanzi w’umwaka wa Apple Music

 

Taylor Swift yaciye uduhigo dutandukanye aho indirimbo ze zumviswe cyane ku rubuga rwa Apple Music , mu bitaramo Taylor Swift byagaragaye ko yahize bagenzi be , Uburyo abafana be bagiye bamwereka urukundo binyuze mu mikufi bambaraga byaje gutuma ajya kugasongero uyu mwaka.

 

Muri aya mezi 10 ashize, indirimbo 60 za Taylor Swify zageze mu 100 za mbere zumviswe cyane kurubuga rwa Apple Music agahigo katari karakorwa n’undi muhanzi.Ubwo yabwirwaga aya makuru , Taylor Swift yagize ati:”Ntewe icyubahiro no kuba ndi umuhanzi w’umwaka wa Apple Music .

 

Buri umwe wese muri mwe ndamushimiye kuko mwatumye uyu mwaka uba udasanzwe, w’ibyishimo ,ndetse uba umwaka wo kwishimiramo cyane.Biturutse mukumva umuziki wanjye mu buryo butarangira , ndetse tugasakuriza hamwe mu bitaramo , tukabyina, tukajyana ahareberwa filime, … Rero ibi ntamuntu wari bubigereho atabafite.Ndabashimiye cyane”.

 

Mu rwego rwo kumuha aka gahigo , Apple Music yibanze ku bitaramo Taylor Swift yari amaze igihe akora ndetse no ku ndirimbo ze zahahise ariko zumviswe cyane uyu mwaka.Bagaragaje ko kandi , Taylor Swift ari we wumviswe cyane kuma Radio atandukanye.

 

Eras Tour ibitaramo bya Taylor Swift nibyo bimuhaye amahirwe yo kuba uwa mbere agahembwa na Apple Music.

 

Indirimbo za Taylor Swift zamugize izambere harimo; Blank Space , Bad Blood, Style, Shake it Off,Wildest Dreams, ndetse ‘All Of The Girls You loved Before’ dore ko arizo zumviswe cyane kurubuga rwa Apple Music Chart.

 

Umuzingo yise ‘LOVER’ yasohoye muri 2019 nayo yamuhaye andi mahirwe na cyane ko ariyo Album yumviswe cyane.Album yitwa ‘Midnight’ nayo iyobeye izindi muri Album z’abagore zumviswe cyane.

 

Talor Swift niwe muhanzi w’Igitsina gore wumviswe cyane kuri Apple Music uyu mwaka.

 

Biteganyijwe ko Taylor Swift azahabwa igihembo kumugaragaro kubera uduhigo yaciye kugeza abaye umuhanzi wayo w’umwaka.

Advertising

Previous Story

Habuze usimbura Nac Anaclet ngo ahe ikuzo abahanzi ? Gisenyi yari yuzuye abahanzi none yabaye iy’aba Djs

Next Story

Abasore : Dore uburyo umusore ugira isoni yakoresha akabasha kwegera umukobwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop