Habuze usimbura Nac Anaclet ngo ahe ikuzo abahanzi ? Gisenyi yari yuzuye abahanzi none yabaye iy’aba Djs

09/11/2023 13:50

Inkuru yacu y’uyu munsi tugiye kugaruka ku nshakamake y’umuziki wo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko mu bahanzi bamwe na bamwe baburiwe irengero nyamara barashyushyaga Umujyi.Muri iyi nkuru kandi turagaruka kuri Nac Anaclet wakoze ibyananiye benshi agashyiraho ‘Gisenyi Music Awards’, yaje kurengana nawe.

 

 

Amazina akomeye muri muzika Nyarwanda nka ‘Young Grace, Dominique Nic , Okkama, Ben Adolph, Ben Kayiranga, Patient Bizimana , Rafiki , n’abandi batandukanye bose bafite inkomoko mu Karere ka Rubavu.Nujya mu mupira w’amaguru nabwo ni uko urasangamo ba Haruna Niyonzima n’umuvandimwe n’abandi bose bagiye bagirira akamaro i Gihugu ndetse bagahe ikuzo Akarere ka Rubavu.

 

 

Tugarutse muri muzika , guhera muri 2008 , 2009 kuzamura , Rubavu yari iwabo w’umuziki haba ku bitaramo , ndetse no kubahanzi bari bafite ishyaka ridasanzwe bakora umuziki kuko bawukunze ndetse ukabaha n’amafaranga kuko muri icyo gihe hari abatera nkunga bakuda abahanzi nk’uko Umunyamakuru wa RBA ukora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radiyo Rubavu  Big Shema abihamya.

 

Muri 2008, 2009 kugeza 2013 , Diamond aririmba Mbagala na Kamwambie zari zikunzwe cyane muri ibyo bihe , Lil Chance ari gukora ‘Icyawe nicyo cyanjye’Muri icyo gihe kandi nibwo Abouba Star yari agezweho mu Karere ka Rubavu no mu gihugu binyuze mu ndirimbo Goreti yasohoye tariki 19 Kamena 2013, Basul azwi muri Inyoni na Sinabikora n’iyo yise Etincelles.

 

Muri iki kiragano cy’abarimo Rusean&Sebapteiz, Zay B, Surich , Tildo, Aboubar Star, Enzo G , Mandos n’abandi turagarukaho hasi,  nibwo uwari umushoramari muri muzika muri icyo gihe Nac Anaclet , yateguye ibihembo [Irushanwa], aryita ‘Gisenyi Music Awards’ ryari rigamije gushimira abahanzi bakoze neza na cyane ko bavukaga buri munsi kandi bagakorana imbaraga bikanabaha amafaranga.

Dufatiye ku nkuru yanditswe na Kamanzi Venuste , wari umunyamakuru wa IGIHE.COM muri icyo gihe [Nti tuzi niba akihakora], yanditse ko ibihembo bya ‘GISENYI MUSIC AWARDS’ , byagombaga gutangwa tariki 24 Ugushyingo 2012 gusa hagahembwa abari batuye banakorera umuziki mu Karere ka Rubavu kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2012.Uyu mwanditsi twakoresheje inyandiko ye , yavuze ko Nac Anaclet  wari ukuriye ‘Akariho Youth Group’ , yatangaje ko “Twatoranyije abahanzi tubashyira mu byiciro dukurikije ubushobozi bwacu gusa duhera kubatuye cyangwa abari batuye mu Karere ka Rubavu kuva mu 2011 kugeza mu 2013”.

 

Uyu mugabo Nac Anaclet , niwe wabashije gutangiza urugamba rwo guhemba abahanzi ndetse kugeza ubu , abahanzi babaye nk’abatereranywe nabo bigira ‘Intakorwaho’ habura uragira n’ucyura muzika y’akarere ka Rubavu yangirika gutyo.Ubwo twaganiraga n’umunyamakuru Big Shema wa RBA , yavuze ko ukudindira k’umuziki w’ubu , kwaturutse ku kuba abahanzi babanje baragiye ariko ntibasigira urufunguzo bagenzi babo nabo ntibagira ishyaka ryo kubabaza babagisha inama, ndetse ntibabasha no kubamenera ku mabanga bakoreshaga muri kiriya gihe.

Shami na Nac Anaclet

MURI 2012 UKO ABAHANZI BARI BAPANZE MURI GISENYI MUSIC AWARDS

 

1.AFROBEATAbouba Style, Archange, Basha, Lil Chance, Raider key

2.GOSPEL: Cadeau UMUHOZA, Shamy, Joyful singers, Prince, NSABIMANA Sammy, The Trusters

3.RNB: Basul, JP Gariyamosh, Raj, Richard Mus, Tildon

4.HIP HOP: Double H, Fat Jay, Halleluia, Ice Grillziss Is’haq, Surich

5.FEMALE: Bitness, Brickis, Miss Nene, Young Grace, Zay B

6.UPCOMING: Over G, The Bombers, Rusean Sebapteiz, T.K.P, Yvan-T

7.SINGER’S GROUP: Abamu ku kirwa, Black Singers, Nova Boys, T-family, The Same

8.DANCE GROUP: Freedom Dance, Only one, SFA, YFC, Street Dancers

9.PRODUCERS: Maxi Pro, Flofius Pro, Shamy Pro, Tyboo Pro, Yang P Pro

Nac wari umuyobozi wa ‘Akariho Youth Group’ yateguraga ibi bihembo, yavuze ko kubufatanya n’ikigo cy’urubyiruko cya Rubavu, umuhanzi wagombaga gukorerwa amashusho y’indirimbo ndetse agahabwa n’mafaranga atigeze avugwa umubare.Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya mbere byatangiye ku wa 1 /10/2012 kugeza 12 /12/2012.Nyuma y’ibi bihembo yakozwe indirimbo yahurijwemo abahanzi batandukanye yari ifite iminota 12 irenga.

 

Si aya marushanwa gusa  yabayeho mu Karere ka Rubavu dore ko habayeho n’irindi ryitwa ‘Zampano Awards’ ariko naryo ryaburiwe irengero.

BYAGENZE UTE NGO UMUZIKI UBURIRWE IRENGERO ?

Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu umuziki wabaye Terera iyo kugeza ubwo abakora umwuga wo kuvanga vanga umuziki aribo bafite isoko rinini ryawo nyuma yo kwegeranywa n’umukire uzwi nka Ishimwe Lambert unabafasha gushaka akazi.

Nta gushidikanya ko muri iki kiragano abahanzi bose bamaze gusa n’ababona ko nta mafaranga aba muri muzika bityo bagahitamo kugana indi mirimo ituma babaho bakanatunga imiryango yabo ku buryo niyo ubajije umuhanzi impamvu adakora , akuka inabi akakubwira ko ariwe wizanye muri muzika bityo ukwiriye kumuha amahoro ubwo guhera uwo mwanya mugahita muba abanzi.

 

Big Shema ati:”Abahanzi bamwe barwaye ‘Depression’ batewe n’umuziki kubera ko bamwe barahombye , abandi umuziki utuma bajya mu biyobyabwenge ntibagira icyo bakuramo , bahita bawanga burundu”.

 

Igitungwa agatoki, ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butagiha agaciro umuhanzi , nk’uko mu myaka yatambutse byagendaga  ndetse n’abahanzi bibagirwa inzira ibaganisha ku Karere gusa bakavuga ko niyo bajyayo ntacyavayo.

 

Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu hatangirwa ibihembo bya ‘BUGOYI SIDE TV Awards’ , bitegurwa n’uwitwa Yvan Traix atewe inkunga n’abarimo FIRE WEST nyiri EL CLASSICO BEACH , gusa nabyo ntambaraga bihabwa.

Itsinda The Same

 

Ese ko Nac Anaclet yamaze kujya hanze y’u Rwanda, Akariho Youth Group yari ifite Website yitwa ‘Akariho.rw’, byose bikazimira, umuziki wo muri aka Karere uzaba uwande ?

https://www.youtube.com/watch?v=a0RUQtyyfQs

Advertising

Previous Story

Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatawe muri yombi

Next Story

Icyamamare Taylor Swift yabaye umuhanzi w’umwaka wa Apple Music nyuma yo guca uduhigo tutabarika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop