Friday, May 10
Shadow

Teta Nicholette muri gahunda ya Rubavu Nziza

Umwe mu bakobwa bamaze kwamamara mu Karere ka Rubavu Teta Nicholette yemeje ko icyo yerekejeho imbaraga ari ukuzamura imyumvire no guteza imbere Akarere ka Rubavu bitewe n’imiterere yako n’uko kagaragara mu maso y’abagasura.

Kenshi akunda kugaragaza uko yiyumva by’umwihariko anyuze kumbuga nkoranyambaga zitandukanye ari naho yamamaye cyane.Teta Nicholette , kuri ubu afatwa nka ‘Social Media Influencer’ usa n’aho ayoboye ab’igitsina gore mu Karere ka Rubavu no mu Ntara muri rusange kubabashije kwisobanukirwa bagahitamo kubyaza umusaruro ibyo bashoboye birimo imbuga Nkoranyambaga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024, nibwo twaganiriye na Teta Nicholette watubwiye ko arimo kwibanda cyane mu kumenyekanisha ibyiza Nyaburanga bitatse Akarere ka Rubavu na Gisenyi muri Gisenyi muri rusange nk’Umujyi abamo.Uyu mwana w’umukobwa ufite inzozi zitandukanye yahamije ko yatangiye iyi gahunda afatanya n’ibitaramo yitabira birimo ibibera mu Kiyaga cya Kivu [Boat Party], bihuza abaturutse imihanda yose y’u Rwanda no hanze.

Mu magambo ye yagize ati:”Muri iyi minsi mfite gahunda yo kumenyekanisha uduce dutandukanye by’umwihariko udushya.Ndimo kwibanda cyane ku mahoteli mashya , imisozi myiza ndetse n’ahandi hari kugenda havuka umunsi ku munsi muri aka Karere kacu.Akarere kacu gafite gahunda ya ‘Rubavu Nziza, narayumvise mbona nanjye hari icyo ngomba gukora kuko ndatekereza ko no munsi iri imbere nshobora kuzashaka abayishinzwe tukaba twavugana. Rubavu ni iwacu kandi ni nziza”.

Mu bihe byatambutse ubwo twaganiraga na Coco [Teta Nicholette] nk’uko akunze kwiyita , yagaragaje ko yahoranye inzozi zo kuzaba Miss Rwanda ndetse akanagaragara mu ma rushanwa y’ubwiza atandukanye nka ‘Paris Fashion Week’ n’ayandi.Ibi yabivuze ubona ko bimuvuye ku mutima kuko yahamije ko ari ibintu yakuze areba kandi ashishikazwa nabyo cyane.Muri iki kiganiro kandi Teta Nicholette yasabye abakobobwa bagenzi be kwitinyuka bakemenya gukoresha impano zabo.

Ati:”Njye nakuze mfite inzozi zitandukanye ariko kugeza ubu ndahamya ko nifuza kuzajya mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse nkabasha no kwitabira andi marushanwa yo ku rwego rw’Isi akomeye kandi nzabigeraho.Ndifuza kuzajya muri Paris Fashion Week kandi ushatse arashobora zanabigeraho umunsi umwe kuko intego yanjye insaba gukora cyane kandi mbyiyizeho”.

Mu kwezi kwa Ugushyingo mu Karere ka Rubavu , hamuritswe umushinga wa ‘Rubavu Nziza’ ugamije kwamamaza no gutaka ibyiza bitatse Akarere ka Rubavu, birimo ; Imisozi, Icyaha, Ikiyaga cya Kivu , Amashyuza n’ibindi bitandukanye ari nabyo Teta Nicholette yahisemo guheraho.

Ku mbuga Nkoranyambaga ze agaragaza ko ari ‘Umunyamideri [Fashion Model] ndetse akaba akora n’ibikorwa bitandukanye byo kwamamaza.Teta Nicholette yagiye agaragara yamamaza ibikorwa by’abantu bitandukanye.

 

Teta Nicholette umwe mu bashabitsi bakiri bato u Rwanda rufte mu Karere ka Rubavu

Ubwo hamurikwaga gahunda ya Rubavu Nziza