Advertising

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

04/10/2024 16:25

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

N’ubwo hari abatabyumva kimwe, amaribori afite ibyiza byinshi by’ingenzi  byakabaye byishimirwa no gutuma umukobwa uyafite agira umwihariko w’ubwiza atandukaniyeho na mugenzi we.

Umuobwa ufite amaribori kuri we, yiyumvamo ubwiza , bigendanye n’uko ayo maribori aba afite , aba atari kuri bagenzi be. Ibi bituma yiyumvamo ubwiza akabugaragaza no mu gihe ari kuganira n’umusore.

Mu myaka yatambutse benshi bumvaga ko amaribori ari ubusembwa ariko kugeza ubu, benshi basobanukiwe ko kugira amaribori ari ukuba afite ikirango cy’ubwiza.

Uko kurushaho kwakira uko bameze bituma baba batekanye mu mutima, bityo bigafasha n’abandi kubona amaribori nk’ikintu gisanzwe  kandi cyiza.

Amaribori ni ikimenyetso cy’ubwiza karemano budasaba amavuta yisumbuyeho.

Abakobwa bafite amaribori barushaho kumva batandukanye, ariko mu buryo bwiza, bibaha ishema ryo kuba bafite umwihariko ugaragara kuri bagenzi babo. Ibi bituma amaribori aba ikimenyetso cy’ibyishimo n’ubwiza, bigatuma umukobwa arushaho kwishimira uko ameze.

Abakobwa bafite amaribori kenshi bavugwaho  kuba abantu bafite ubwiza butangaje butera abantu kubishimira.

Igihe cyose umukobwa afite amaribori, ni byiza ko aharanira kwiyumva nk’umuntu ufite agaciro karenze isura isanzwe. Amaribori ni kimwe mu bigize umwimerere w’ubwiza bwabo, kandi iyo abakobwa bamaze kubyakira no kubyishimira, bituma bahorana icyizere imbere y’abandi. Uburyo bwo kumva ko ari beza burushaho kubongerera agaciro no kugirira icyizere umubiri wabo.

Amaribori y’abakobwa si ibintu byihariye gusa, ahubwo ni kimwe mu biranga ubwiza n’umwihariko karemano. Kwakira no kwishimira amaribori ni ugutera intambwe nziza yo gusobanukirwa ko ubwiza buri mu buryo butandukakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore ufite nyababyeyi ebyiri yabyaye impanga, buri mwana akurira muri nyababyeyi ye

Next Story

Uwari ufite akabyiniro k’abambaye ubusa ajuririye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Latest from Ubuzima

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop