Advertising

Ibyiciro by’abazahatanira ibihembo bya ‘Bugoyi Side TV Awards’ byamenyekanye

11/17/23 17:1 PM

Yvan Igisubizo  ni umu-Youtuber akaba umu-DJ ukorera mu Karere ka Rubavu. Ni umusore wihebeye imyidagaduro muri rusange no gufasha abanyempano yabihirimbaniye kuva kuva kera kuugeza ubwo ashyize mu bikorwa indoto ze ategura irushanwa yise ‘BUGOYI SIDE TV Awards’, yitiriye Youtube Channel ye asanzwe acishaho impano z’abahanzi n’abandi.

 

Yvan Igisubizo

Kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze ibyiciro bigiye guhatanirwamo ibi bihembo ku nshuro ya 2.

 

IBYICIRO BIZAHATANIRWA NI :
1.Best Artist Of The Year [ Umuhanzi w’umwaka].

2.Best Male Artist Of The Year [Umuhanzi w’umugabo w’umwaka].

3.Best Female Artist Of The Year [Umuhanzi w’igitsina gore w’umwaka ].

4.Best Hip Hop Artist Of The Year [ Umuhanzi uririmba Injyana ya Hip Hop w’umwaka]

5.Best RnB Artist Of The Year [ Umuhanzi uririmba RnB w’umwaka ].

6.Best Director Of The Year [ Uwayoboye amashusho w’umwaka].

7.Best New Artist Of The Year [ Umuhanzi mushya w’umwaka].

8.Best Dj Of The Year [ Uvanga umuziki w’umwaka].

9.Best Producer Of The Year [ Ukora Indirimbo w’Umwaka].

10.Best Fashion Agency Of The Year [ Inzu y’imideri y’umwaka ].

11.Best Influencer Of The Year

 

 

Mu kiganiro yahaye Umunsi.com, Yvan , yavuze ko urukundo yakunze abanyempano kuva na mbere hose, yifuje no kurubereka binyuze mu mbaraga ze, ngo  na cyane ko nawe yagiye yiyumvamo gukora ibintu bitandukanye kandi bimwe akabigeraho.Yvan, asobanura ko ategura ibi byiciro yabiteguye agamije guhemba no gutera imbaraga abagize icyo bakora ngo bateze imbere imyidagaduro muri rusange.

 

Yagize ati:”Urukundo na kunze imyidagaduro n’abanyempano nifuje ko narubereka binyuze muri Bugoyi Side TV Awards na cyane nabitangiye kuva kera mpera hasi ariko ubu bikaba bisa n’ibitanga icy’izere.Iri rushanwa ry’uyu mwaka rero ,ritandukanye n’iryambere bitewe n’uko hari amasomo nize namaze gukosora”.

 

Ibi bihembo biterwa inkunga nka Nshimiyimana Onesphore wamamaye nka Fire West , nyiri El Classico Beach.

Yavan kandi yafatanyije na Batizo

Batizo uri gufatanya na Yvan gutegura ibi bihembo

 

Yvan Igisubuzo yaduhamirije ko kugeza ubu , hateganyijwe ibihembo , gusa ngo hakaba harimo gushwa abaterankunga bazahemba abazitwara.

Previous Story

Baramutunguye ! Dore uko byari byifashe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Miss Mutesi Jolly ( VIDEO )

Next Story

Abanyeshuri basaga ibihumbi 8300 barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop