Advertising

Ibyamamare muri ruhago byitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya PFA

20/08/2024 22:29

Kuri uyu wa 20 Kanama 2024 hatanzwe ibihembo bya ,PFA , [Proffesional Footballers Association] . Manuka hepfo gato twaguteguriye amafoto meza cyane agaragaza uko ibirori byagenze.

‘The Professional Footballer’s Association’ byamenyekanye nka ‘Men’s player of the year’ ku burako byibanda cyane ku bakinnyi b’abagabo bitwaye neza n’amakipe yitwaye mu mupira w’Abongeraza [British Football].Ni ibihembo byatangiye gutangwa kuva mu 1973 kugeza ubu , aho abakinnyi bitwaye neza batoranywa na ‘Traders Union’, PFA.

Kuri ubu uwegukanye icyo gihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ni Phil Foden usanzwe akinira ikipe ya Man City wacyegukanye ku nshuro ya mbere.

Muri ibi birori umunyamakuru ukora kuri Televiziyo zikomeye Alex Scott na mugenzi we Jules Breach batambukanye kuri tapi itukura bafata amafoto. Aba banyamakuru bomi batumye buri wese wari uhari afungura amaso araseka kuber uburyo bari beza.

Muri ibi bihembo hatangiwemo ; Igihembo cya PFA cy’umukinnyi w’umwaka [PFA Player of the year, PFA Player of the season]  , Umukinnyi w’umwaka w’imikino [ PFA Player of the season] n’abandi batandukanye.

Alex Scott w’imyaka 39 y’amavuko yari yabyambariye mu buryo budasanzwe na cyane ko uburyo yari yambaye bitamupfiriye ubusa kuko byamufashije kwemeza abafana bakamukomera amashyi.Umwe mu bari mu bafana yagize ati:”Alex, Isi urayemeje”. Undi nawe arahindukira aramwitegereza amwereka ko yamwumvise.

Umunyamakuru Breach nawe wari yambaye neza, yavuze ko amakipe nka As Villa na West Ham, yaguze neza muri uyu mwaka w’imikino.Ati:”West Ham na Aston Villa , ni amakipe yaguze neza ariko na Brighton ni uko. Ejo babonye Georginio kandi ndatekereza ko ari ukugura kwiza bagize”. Yakomeje agira ati:”Kuri njye rero , ayo makipe niyo mbona yakoze iyo bwabaga ngo akomeze abakinnyi bayo muri uyu mwaka w’imikino”.

Na Man United nayo ntabwo yaguze nabi , ku isoko yitwaye neza rwose”. Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandikanye by’umwihariko abakina umupira w’amaguru.

Umukinnyi Phil Foden yahageranye n’umugore we Rebecca n’umwana wabo w’umuhungu Ronnie.

Cole Palmer nawe yahageze ndetse anahabwa igihembo.Muri ibi bitaramo kandi Pepe Guardiola na Haaland bahafotorewe na cyane ko umwaka wa 2023 igihembo cy’umukinnyi w’umwana cyatwawe na Haaland.

Paul Mullin na Elliot bafotowe.Umukinnyi wahoze akinira Arsenal Phillippe Senderos nawe yahageze ari kumwe n’umufasha we Sara.Ibou Touray yahagaragaye ari kumwe n’umugore we.

Previous Story

Uganda : Jesus King Ministry bafashishije abageze muzaburu asaga Miliyoni 12 RWF

Next Story

Cole Palmer wa Chelsea yahembwe na PFA nk’umukinnyi ukuri muto

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop