Advertising

Ibyamamare byahurijwe mu ndirimbo imwe

02/13/24 15:1 PM

Abahanzi Nyarwanda bafite amazina akomeye bagiye guhurira mu ndirimboi imwe izakorwa na Producer Element Elee umaze kubaka izina muri muzika Nyarwanda mu gutunganya indirimbo zitandukanye.

Mu butumwa Element yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze, yatangaje ko ari indirimbo izaba ihuriyemo abahanzi bose b’ibyamamare nk’uko yabyise gusa mu ifoto yashyize hanze hari abagaragaramo.Nyuma y’aho Element ashyiriye hanze iyi foto, Junior Giti yagize ibyo arenzaho agira nawe agaragaza ko ari indirimbo irajya hanze vuba.

Hari amakuru avuga ko abasore barimo; Element , Chris Eazy , Kavin Kade , Kenny Sol , Mbanda na Juno Kizigenza bagiye mu ku Kibuye mu mwiherero wo kugira ngo bige kuri MUZIKA yabo ubwabo dore ko bafatwa nka ‘New Generation’.Iyi ndirimbo irimo aba basore izakorwa na Element.Bivugwa ko kandi aba bahanzi bari kuhakorera indirimbo zabo ubwabo buri muntu ku giti cye ariko nanone bagakora n’iyi.

Previous Story

Urutonde rw’abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda rwamaze kujya hanze – AMAFOTO

Next Story

Byinshi wamenya ku munyarwandakazi Liza Ferrari wiyemeje gukina no gucuruza filime z’urukozasoni

Latest from Imyidagaduro

Go toTop