Byinshi wamenya ku munyarwandakazi Liza Ferrari wiyemeje gukina no gucuruza filime z’urukozasoni

13/02/2024 16:16

Liza Ferrari ni umunyarwanda uba muri Amerika, uyu mukobwa yabanje kuba umuforomo gusa aza kubivamo yiyegurira umwuga wo gukina no gucuruza filime z’urukozasoni kuri murandasi by’umwihariko kuri ‘OnlyFan’ aho amaze kugeza amashusho n’amafoto arenga ibihumbi 3 byiganjemo iby’urukozasoni.Liza yatangaje ko ibi byagiye bimugiraho ingaruka kuko ngo muri rubanda bagiye bamunena cyane.

Agaruka kumpamvu yatumye yinjira muri ubu bucuruzi bwo kwiyandarika Ferrari Liz yagize ati:”Umunsi umwe, nagiye muri ‘Folders’ zanjye , nsanga hano amashusho menshi ‘Content’ ariko abantu batazi, byasaga nk’umwanda gukomeza kubibika.Rero nahise mfata umwanzuro wo kubisangiza abantu bankurikira [Subscribers], intego yanjye kwari ukureka bo bakihitramo ibyo bakunze cyane, nkizera ko babonaga ibyo bashaka bihuye n’amafaranga yabo”.Uyu mukobwa yavuze ko abikunda cyane kandi ko azakomeza kubikora.

Liz Ferrari, ni umwe mu Banyarwandakazi bamaze kwerura binjira mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni no kuzicuruza kuri Internet. Yinjiye muri uyu mwuga nyuma yo guhagarika akazi k’ubuvuzi yakoraga.Mu kiganiro Liz yagiranye na Podcast ya Holly Randall, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye ku muryango we dore ko abarimo nyirakuru bishwe, mu gihe se yari mu rugamba rwo kubohora igihugu.Umunyamakuru yabajije uyu mukobwa impamvu yahisemo kwinjira mu byo gucuruza amashusho y’urukozasoni ndetse no gukora ubusambanyi ku mbuga nkoranyambaga kandi afite umubyeyi wamuhaye buri kimwe.

Yamusubije agira ati “Nibyo nkunda. Nakuze nkunda kubireba igihe kinini ndetse ndi umufana wabyo ku rwego ruhambaye. N’igihe nari umwana numvaga nzaba umuntu uzabizoberamo kuko narabikundaga. Nkunda umuryango wanjye kandi nabo ubu baranyuzuza bakampa urukundo rwinshi ndetse mfite byinshi byo gutanga.’’

Advertising

Previous Story

Ibyamamare byahurijwe mu ndirimbo imwe

Next Story

Ni iki gituma uzana amabara y’umukara ku myanya y’ibanga yawe! Dore icyo inzobere zibivugaho

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop