Abahanzi bamamaye barimo Yeme Alade , Mr Eazy wamamaye cyane mu ndirimbo Leg Over n’izindi zitandukanye bahujwe na Chris Eazy wamamaye mu ndirimbo Inana ,.. bashyirwa kurutondo rw’abazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards.
Kurutonde rw’abandi bongerewe kuri iyi list harimo ; Azawi umukobwa wo mu gihugu cya Uganda uri kubica bigacika , Ghetto Kids abana babyina baherutse kwigaragaza mu marushanwa mpuzamahanga, Levixone, Danni Gato,DJ IIIans , Segael, n’abandi batandukanye.Aba bahanzi ndetse n’abandi tutavuze bari kuri uru rutonde , baje biyongera kubo twari twabagejejeho mu minsi yatambutse barimo ; Davido, Kizz Daniel , Bamby na French Guiana , Benjamin Dube,Black Sherif, Bruce Melodie , Bwiza n’abandi.
Abandi bazaririmba muri ibi bitaramo bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibi birori bya Trace Awards and Festival bizaba hizihizwa imyaka 20 iki kigo kimaze.Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizaherekeza itangwa ry’ibi bihembo azajya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2022.Itike ya make izagura ibihumbi 20Frwf kuzamura mu gihe umuntu afite ikarita ya Bk Arena izaberamo ibi bitaramo azagabanyirizwa 25%.Abazagura amatike mbere ndetse n’abanyeshuri nabo bazagabanyirizwa.Amatike azagurishirizwa kuri www.ticquet.rw.
Abazahatanira ibi bihembo barimo abari mu cyiciro cyo mu Rwanda barimo ; Bruce Melodie, Bwiza , Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy.