Ibyamamare bimaze kwigaragaza mu kwambara nabi ku Isi– AMAFOTO

26/03/2024 18:52

Mu gihe uyu mwaka wa 2024 umaze amezi make, benshi mu byamamare bamaze gutenguhwa n’imyambarire yabo bibaviramo kujya mu nkuru z’abambara nabi nyamara bari baziko Red Carpet irabaryohereza amafoto.

Ibi ntabwo twabivuga ubu gusa kuko kuva mu myaka yagiye itambuka, ibyamamare bitandukanye byagaragaye mu myambaro yafashwe nk’imibi nyuma yo gufatwa amafoto atandukanye mu birori bitandukanye.Muri iyi nkuru , turagaruka ku byamamare mpuzamahanga.

1.Ali Wong.

Uyu mugore yibeshye ku myambaro yari yambaye muri Emmy2024 maze baramufotora bamugaragaza nk’uwari yambaye nabi mu bandi nk’uko ikinyamakuru The List dukesha iyi nkuru kibitangaza.Aganira n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo ‘E!News’ na People, Wong yatangaje ko yari yambaye umusatsi mwiza, Inkweto ndende zo mu bwoko bwa Brandon Blackwood  ariko ngo ntabwo yagaragaye mubari bambaye neza.

2.Bellie Eilish.

 

Mu birori bya Golden Globes 2024 , Bellie Eilish, yafashwe nk’uwari yambaye nabi kurenza abandi bose.Uyu muhanzi azwi cyane ku kwambara neza ariko kuri iyi nshuro muri ibi bitaramo , amahitamo ye yamuteje abantu afatwa nk’uwambaye nabi kurenza abandi.

3.Doja Cat.

Mu birori bya Emmys 2024, Doja Cat nawe yaratunguranye ariko aza mu bari bambaye nabi kurenza abandi.

4.Ariana Grande.

Uretse kuba yarahunze amaso y’abafana be mu mwaka wa 2023 , Ariana Grand yitabiriye ibihembo bya Oscars 2024 maze agaragara muri ; Giambattista Valli Haute Couture ,.. biba iby’ubusa agaragara nk’uwari wambaye nabi muri bose.

5.Blake Lively.

Mu birori by’imikino ya Super Bowl 2024 imyambaro ya Lively Blake ntabwo yanyuze benshi dore ko byari  biri gutambuka mu buryo bw’imbona nk’ubone kuri Television.Ni ibirori byaririmbwemo n’abahanzi batandukanye barimo ; Usher Raymond.

6.Ice Spice.

Mu birori bya People’s Choice Awards, Ice yarahasebeye agaragazwa nk’uwari yambaye nabi nyamara ku ruhande rwe ntako atari yagize.

Advertising

Previous Story

Liz yahishuye impamvu bivugwa ko Davido yangwa na bose

Next Story

Kim Kardashian yavuze impamvu yatandukanye na Kanye West

Latest from Imyidagaduro

Go toTop