Monday, May 20
Shadow

Liz yahishuye impamvu bivugwa ko Davido yangwa na bose

Umukinnyi wa Filime muri Nigeria Liz Anjorin yatanze igisubizo cy’impamvu ituma Davido yangwa.

Uyu mugore yavuze ko abanga David Adeleke wamamaye nka Davido, babiterwa n’ishyari baba bamugirira bagashaka kwangiza izina rye muri rubanda.Uyu mugore yemeje ko kandi Davido ari umukozi udasanzwe by’umwihariko muri muzika ye ashyiramo imbaraga cyane yirengagije uko umuryango we utunze amafaranga menshi.

Anjorin yakomeje avuga ko Davido ari we muhanzi ukora cyane muri muzika ya Nigeria kurenza bagenzi be bahanganiye isoko ry’imiziki yabo ndetse ko ngo gutera imbere k’umuziki we no kwamamara bidakwiye guhuzwa n’ubutunzi umuryango we ufite.

Mu mashusho yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze, Anjorin yagize ati:”Ntabwo wambwira ko Davido yabaye icyamamare kubere kubera ubutunzi bwa se.Oya rwose, Nta muhanzi ukora cyane kurenza Davido ubikora atitaye ku mafaranga umuryango we ufite ndetse nawe ubwe.Rero ninayo mpamvu afite abenzi benshi”.

Liz yasetse cyane abavuga ko ijwi rya Davido atari ryiza, agaragaza ko ariyo ryamugejeje ku kwamamara afite kuri ubu.Umubyeyi wa Davido ni umukire ukomeye muri Nigeria,Marume we Ademola Adelele nawe umuyobozi muri Nigeria.

Nk’uko urubuga rwa Wikipedia konti ya Davido rubitanga , bavuga ko Davido yakuze yanga gukurikira cyane, amasomo ahubwo agashyira imbere umuziki.

Liz