Advertising

Kim Kardashian yavuze impamvu yatandukanye na Kanye West

26/03/2024 19:20

Bwa mbere Kim Kardashian yanze kugira icyo ahisha ava imuzi ibyamutanyije n’umugabo bashakanye bakanabyarana.

Kim Kardashian ni icyamamare mu buryo bwose.Ni umwe mu bagore bakoze cyane kugira ngo izina rye ryamamare, yakoreye amafaranga arayatanga ndetse agaragaza ko umugore ashoboye mu byo yakwerekezaho amaboko byose.Mu kwezi kwa Kamena , tariki 2 ,2023 nibwo inkuru yo gutandukana kwabo yageze hanze aho bari bamaze gutangaza ko batandukanye byemewe n’amategeko.

N’ubwo batandukanye ariko aba bombi bari barashakanye tariki 24 Mutarama 2014 mu bukwe bukomeye bwabereye ahitwa Forti di Belvedere mu Mujyi wa Florence mu gihugu cy’u Butaliyani aho Kanye West na Bianca umugore we mushya bambariye ubusa kakahava.Nyuma y’ubu bukwe, benshi barishimye cyane banezererwa n’uko umuraperi Kanye West abanye n’umunyamideri ukomeye.

Mu kiganiro yatambukije kuri Big Boss , Kim Kardashian yagaraje ko byari ishema kuri we gushaka na Kanye West, umuraperi ukomeye , akaba umwe mu bakire Isi itunze.Aba bombi bamaranye imyaka igera ku 8 dore ko batandukanye muri 2022 hafi muri 2023.

Yagize ati:”Nashakanye n’umuraperi w’ibihe byose ku Isi.Si ibyo gusa kandi kuko ni we mugabo w’Umwirabura w’Umukire muri Amerika.Ni muhanga icyamamare twabyaranye abana bane.Rero ubwo natandukanaga nawe mu kwiriye kumenya icyari kibyihisha inyuma, ni imico ye gusa”.

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane aribo; North w’imyaka 10, West w’imyaka 8, Chicago w’imyaka 6 na Psalm West w’imyaka 4.Kugeza ubu Kim amaze gushaka n’abagabo 3 barimo; Damon Thomas , Kris Humphries na Kanye West.

 

Previous Story

Ibyamamare bimaze kwigaragaza mu kwambara nabi ku Isi– AMAFOTO

Next Story

Ibyagufasha kwirinda icyuya cyo kwaha

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop