Ibitekerezo ! Ngo abo umwami yahaye amata nibo bamuvugirije induru , Miss Mutesi Jolly akomeje kwikomwa n’abatari bake

15/10/2023 20:06

Nyampinga w’u Rwana wa 2016 Mutesi Jolly yatangaje ko bibabaje kandi biteye agahinda kubona hari abantu bakibasira abakobwa bagerageje kurwanira uburenganzira bwabo, ayo magambo yavuze akomeje kuvugisha benshi ndetse arinako bamushinja kuba umugambanyi cyane ko kuva urubanza rwa Prince Kid rutangira uyu mukobwa Miss Jolly ashyirwa mu majwi ko ariwe wagambaniye Ishimwe Dieudonne.

 

Bamwe mu bantu hirya no hino ku mbugankoranyambaga, bakomeje kwikoma Mutesi Jolly, umwe wiyise ngo #Umurimotvshow, yagize ati”abo umwami yahaye amata niho bamuvugirije induru, ntago Abanyarwanda tuyobewe ko Platform ufite uyu munsi uyicyesha Prince Kid Kandi tumaze no kugusobanukirwa neza ko nta kiza cyawe nicyo ushaka turakizi aho ugeze hose intero ni imwe, ubuse Miss East Africa ihagaze ite!?

 

Wagiye wituriza ko Abanyarwanda twamaze kugusobanukirwa. Ese washinze organization yawe ishinzwe guharanira ubwo burenganzira wirwa uririmba!!?”

 

Tugaruke gato ku mvo n’imvano yo gushinja Mutesi Jolly kugambanira Prince Kid. Mu mwaka ushize nibwo uyu mukobwa Miss Mutesi Jolly yakoranye ikiganiro na Murindahabi Irene ubwo bari mu itangwa ry’ibihembo bya The Choice Awards. Ubwo uyu mukobwa nawe yari yahiswemo mu kiciro cya Influencer w’umwaka, mu kiganiro yagiranye na M Irene icyo gihe yabajijwe kubivugwa ko yaba yarirukanwe mu irushanwa rya Miss Rwanda maze avuga ko aribyo ariko ko uwamwirukanye akwiye gutuza cyane ko ntaho yamushyira.

 

Mbibutse ko icyo gihe irushanwa rya Miss Rwanda ryayoborwaga na Prince Kid.Nibwo mu mezi yakurikiyeho uyu Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid yahamagawe na RIB kujya kwitaba ku byaha yarerwaga ndetse aza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ryari rigikomeje icyo gihe.

 

Uko iminsi yashize yaje gufungurwa ariko abamurega barajurira aribyo byavuyemo gufungwa. Mu gihe kitari icya kure nabwo yakatiwe gufungwa imyaka 5 gusa afite uburenganzira bwo kujurira.

 

Abantu benshi muri icyo gihe ubwo Prince Kid yahamagawe bavuze ko ari akagambane kakozwe na Miss Jolly washakaga kwigarurira irushanwa rya Miss Rwanda ariko nubwo bose bakomeza kubivuga nta numwe ugaragaza ikimenyetso nyacyo kigaragaza ko Prince Kid yagambaniwe na Miss Jolly.

 

Bagakomeza bavuga ko utayoberwa ukwibye ahubwo ngo uyoberwa aho aguhishe.Uyu mukobwa Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri ubu yahindutse X , uyu mukobwa Mutesi Jolly usanzwe ari rwiyemezamirimo yahumurije abakobwa ababwira ko bitaweho ko kandi badakwiye gucika intege nabo we yagereranyije n’imbwa zimoka zitaryana.

 

Ibyo Jolly abitangaje nyuma yuka hashize igihe kinini ashirwa mu majwi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ariwe wihishe inyuma y’ikiswe akagambane kakorewe rwiyemezamirimo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.

 

Uyu mugabo ubwo yari imbere y’urukiko rukuru yahamije ko ikirego cye gishingiye ku bantu runaka bifuzaga kumwambura iryo rushanwa rya Miss Rwanda, arinaho banshi bahereye bibasira Mutesi Jolly ko ashobora kuba ariwe ibiri inyuma.

 

 

Taliki 13 ukwakira 2023, nibwo urukiko rukuru rwahamije Prince Kid ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Rumukatira igifungo kingana n’imyaka 5 ndetse no kwishyura ihazabu ingana na Million 2 z’amafaranga y’uRwanda. Mutesi Jolly Kandi yasoje agira ati” Ubutabera buganze”.

Umwanditsi : Byukuri Dominique

 

Source: Twitter

Advertising

Previous Story

Rayvanny yatangaje ko yashakaga kurwana na Diamond Platinumz barigupfa Zuchu kuko nawe yamukundaga cyane

Next Story

Abashinzwe umutekano bafashe abasore n’inkumi bari mu nzu bikingiranye bari mu biteye isoni

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop