Rayvanny yatangaje ko yashakaga kurwana na Diamond Platinumz barigupfa Zuchu kuko nawe yamukundaga cyane

15/10/2023 13:58

 

 

Umuhanzi Rayvanny yatangaje ko yakundaga cyane Zuchu ndetse ko yamuhozagaho amaso nyamara Boss we Diamond Platnumz bikarangira ariwe umwegukanye.

 

Uyu muhanzi yatangaje ko yakundaga cyane Zuchu kugeza ubwo boss we [Diamond Platnumz] amwegukanye akabura urukundo rwe.Ubwo Zuchu yaririmbaga muri Fiesta Festival 2022 mu gace ka Subwawanga ngo nibwo Rayvanny yamubonye maze akamuhanga amaso bwa Mbere agahita amukunda nk’uko yabitangaje mu bitaramo bye Wasafi Festival.

 

Ubwo yari ageze ku ndirimbo yise ngo “Naogopa”, Rayvanny uyobora Label yitwa The Next Level Music , yaririmbye amagambo agaragaza ko yakundaga cyane Zuchu ndetse anahishurako yifuzaga kurwana na Diamond Platnumz kubera uyu mwari.

 

Ati:” Urukundo rwatumye nicuza byose, nashakaga gukorana indirimbo na Nandy ariko nzagusanga uwitwa Billnass yarantanze. Nendaga kurwana na Simba kugira ngo mbone Zuchu”.

 

Vanny Boy , yatangaje kandi byinsbi ku rukundo rwe na Paula ndetse agaragaza ko yaje kwiyunga na Fahyma wamubyariye umwana.

Advertising

Previous Story

Umwana w’umuhungu w’imyaka 15 yateye nyina umubyara inda ufite imyaka 33

Next Story

Ibitekerezo ! Ngo abo umwami yahaye amata nibo bamuvugirije induru , Miss Mutesi Jolly akomeje kwikomwa n’abatari bake

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop