Mu gihe umugore atwite, ni ngombwa cyane kwita ku biryo arya kugira ngo abashe kurinda ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana utaravuka.
Hari ibyokurya bimwe na bimwe bishobora kuba bihungabanya ubuzima bw’umugore utwite cyangwa se ubw’umwana atwite.
Ni byiza kubireka cyangwa se kubigabanya kugira ngo hirindwe ingaruka mbi zishobora guterwa n’ibyo biryo. Dore bimwe mu biryo umugore utwite atagomba kurya:
1. Inyama Zidahiye Neza :
Inyama zidahiye neza, cyane cyane iz’inka, inkoko, cyangwa izindi nyama z’inyamaswa, zishobora kuba zirimo bacteria nka E. coli, Salmonella cyangwa Listeria, zishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’umugore utwite ndetse n’umwana atwite.
2.*Amafi n’inyama byamaze igihe muri filigo:
Amafi arimo mercury nyinshi, nka tuna, mackerel, na swordfish, si meza ku bagore batwite kuko mercury ishobora kwangiza ubwonko bw’umwana uri mu nda. Rero iyo bimaze igihe kinini muri filigo, ishobora kwiyongera.
3. Ibinyobwa birimo caffeine n’ingano Nyinshi :
Caffeine igaragara mu ikawa, icyayi n’ibinyobwa bisembuye . Caffeine nyinshi ishobora gutuma umwana avuka adafite ibiro bihagije no kongera ibyago byo kubyara igihe kitaragera. Ni byiza kugabanya ikawa n’ibinyobwa bifite caffeine cyane.
4. Amagi yatetswe ntashye neza:
Amagi atetse ariko ntabe yahiriye neza ashobora kuba arimo bacteria ya Salmonella, ishobora gutera indwara zitandukanye ku mugore utwite ndetse no ku mwana atwite.
5. Fromage :
Fromage zikoze mu mata atameze neza nka brie, feta, camembert n’izindi, zishobora kuba zifite bacteria ya Listeria. Iyi bacteria ishobora gutera indwara zikomeye mu nda y’umugore utwite.
6. Ibinyobwa Bisembuye :
Ibininyobwa birimo alcohol birabujijwe cyane ku bagore batwite kuko bishobora gutera umwana kuvuka afite ubumuga bwo ku bwonko (Fetal Alcohol Spectrum Disorders). Ni byiza kwirinda ibinyobwa birimo alcool mu gihe cyose utwite.
7. Ibinyobwa byongerera imbaraga (Energy Drinks)
Ibinyobwa byongera imbaraga bikunze kuba birimo caffeine nyinshi, sucre nyinshi ndetse n’ibindi bisindisha bitandukanye. Ibi bishobora gutera umugore utwite umuvuduko w’amaraso ndetse no guhungabanya umwana atwite.
Kugira ngo ubuzima bw’umugore utwite ndetse n’ubw’umwana we bugende neza, ni ngombwa kwitondera ibyo arya ndetse n’ibyo anywa. Gukurikiza inama za muganga ndetse no kwirinda ibi biryo bishobora gutuma urugendo rwo gutwita rugenda neza ndetse n’umwana akavuka afite ubuzima bwiza.