Ibintu bizabereka ko urukundo rwanyu ruzabaho iteka

08/04/2024 06:26

Urukundo ni igikoresho cy’ibyiza hagati y’abantu babiri bikabarenga bikajya no kubandi.Burya iyo abantu babiri bakundana, bakorerana ibyiza ku buryo ubarebeye kure , ahita abona babanye neza.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu bituma urukundo rwa babiri ruramba imyaka igihumbi.

Niba hari ikintu cyiza kiba mu buzima bwa muntu, ni ugusangira urukundo na mugenzi we , bakabana neza kugeza umwe avuye mu mubiri.Aba niyo batandukanye urukundo rwabo ruhoraho kuko uwasigaye ararusigasira , akirinda kugira uwo aruha kugeza nawe apfuye akarusigira imbuto zabo.Abakundana nk’uko rero baba bazi neza impamvu yo kubana kwabo.

Igisobobanuro cy’ijambo “Gukundana Iteka ryose” , bisobanuye kutigera bahemukirana yewe no kudatanga urwo rukundo mu gihe umwe yasiga mugenzi we agapfa.Ariko se , ni gute wamenya niba wowe n’umukunzi wawe , mukundana urukundo ruzabaho imyaka myinshi ?. Urukundo nk’urwo rurenze urw’imikino, imibonano mpuzabitsina rukarenga n’urwo kubwirana.

Umuhanga umwe mu byerekeranye n’urukundo yaravuze ngo “Ndatekereza ko ikintu cyiza mu buzima bwawe uzabona ukabaho unezerewe, ni igihe uzabona umuntu ugukeneye wese kabone n’ubwo wowe wese waba uri umwanda”.

1.Urukundo ruzabaho imyaka ibihumbi , rurangwa no gusangira indangagaciro n’intego : Iyo babiri bahuye bakaba bazi icyabahuje, bituma basangira intego n’indangagaciro na kirazira.Iyo abantu babiri bari mu rugo bahuje ibyo, Satani wageze mu rugo rwa Adamu akarusenya, ntaho azigera agaca.Umugore azamenya neza ko ntacyo yemerewe gukora atabajije umugabo , umugabo nawe bibe uko, bose bagire umutima wo kutagambanirana.Ibi kandi bisobanuye ko basangira amafaranga na buri kimwe babonye.

2.Bagumanaho mu bibazo:Ikizakwereka ko uwo muri kumwe mugomba gusazana, ni uko ntawe ugira imitima ihagaze ngo ashyire undi ku nkeke by’umwihariko mu gihe badafite ubushobozi muri uwo mwanya.Bombi basangira ikibazo kandi bagafatanya gushaka umuti.Muri iyi ngingo kandi niho uwo mukundana aba agomba kwakira amabi yawe yose, agatuma utazongera no kuyibuka.Mu gihe urutare rubitambitse mu nzira, muba musabwa guhana ikiganza

3.Mu rubuhana hagati yanyu ( Deep Mutural Respect) : Byashoboka ko uwo mukundana atajya akubaha ? Ese waragerageje biranga ? Niba ari igisubizo cyawe ari “Yego”, uracyafite urugendo kuko urwo si urukundo urimo.Uwo muntu ;
a) Ntabwo yumva amabwire
b) Aguha inama ukeneye
c) Mufatanya mu ndoto zanyu
d) Mugira aho mugarukira.

4. Buri wese akora mu ruganda rwa mugenzi we : Ntiwibaze ngo ko none nta ruganda ngira ? Oya ! Uruganda urarufite. Mu gihe ufite ibyo ukunda, nawe akaba abifite murafashanya mu kabigeraho.Urukundo rwanyu rurangwa no gutizanya amaboko, no gushyigikirana mu ntego za mugenzi.

5. Kwihangana no kubabarirana: Niba mukundana ni ihame ko guhana imbabazi kwanyu kuba hagati yanyu.Birakwiye ko muhana imbabazi mugashimirana.
a)Mukumvana
b)Mugashimirana
c)Mugahana umwanya
d)Mukomeza gukundana.

Turabifuriza urukundo rwiza rwo kurambana.
Dusigire inyunganizi cyangwa igitekerezo cyawe, unyuze aho hatangirwa ibitekerezo.

Advertising

Previous Story

Ibintu ukeneye gukora niba ushaka ko Imana igusubiriza amasezerano

Next Story

#Kwibuka30: Ubutumwa bwa Dimitrie Sissi wavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ariho

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop