Ibintu ukeneye gukora niba ushaka ko Imana igusubiriza amasezerano

07/04/2024 23:58

Niba ukeneye ko Imana igusubiriza amasengesho hari ibintu by’ingenzi uba ugomba kuba wifitemo kugira ngo unakire umugisha wayo.

Hari umuntu umwe wigeze gutebya aravuga ngo:”Imana iramutse iretse abantu bose bakazajya mu Ijuru ku munsi w’imperuka, hari abagerayo kubayo bikabananira kubera ko bari no mu Isi, baba batarigeze bayikunda, ngo bige kubaho bari kuyiramya cyangwa ngo byibura, baba barafataga n’umunsi umwe ngo basenge”.

Yakomeje avuga ko kugira ngo Satani ave mu Ijuru amanuke mu Isi nk’uko bigaragara muri Bibiliya, byatewe nuko yari amaze kurambirwa kubaho ari kubona ari kuyoborwa n’Imana, akumva akeneye kwicara aho yicaye kandi batanganya ubushobozi n’Ubumana.Ese utekereza ko wowe ugiye mu Ijuru washobora kubayo byibura umwaka ? Ese wabasha kubaho uri kuramya Imana ? Iki ni ikibazo cyawe wowe uri gusoma iyi nkuru.

NIBA UKENEYE KO IMANA IGUSUBIRZA AMASEZERANO ITA KURI IBI.

1.Tegura umutima wawe: Mbere yo gusenga uba ukeneye agahe gato hagati yawe n’Imana , ugaceceka gato, intekerezo zawe ukaziyerekezaho.Subiza amaso inyuma, urebe icyiza kuri wowe hanyuma usenge.Imana izumva amasengesho wasenze utuje.

2.Icuze: Imana izita ku mutima umenetse kandi iwusubirize amasezerano.Imana ivubira ababi n’abeza ariko niba ushaka kumva umutima wawe utekanye ugategereza amasezerano yayo, icuze ibyaha byawe byose.

3.Babarira: Ese uzi kubabarira ? Fata umwanya wige kubabarira uwaguhemukiye.Ita kuri uyu munsi aho kwita kuri ejo hadahari.

Ikindi bavuga ko umuntu ushaka gusubizwa agomba kugira kwizera nk’intwaro, niba nta kwizera ufite biragoye ko uzabasha kwakira ibisubizo by’Imana.Imana itanga ‘Yego’, ‘Oya’ na Tegereza.

Itoze gusenga  no gukunda Imana ukuri mu Isi.

Advertising

Previous Story

#Kwibuka30: Tom Close wabuze ababyeyi ari muto yageneye ubutumwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Next Story

Ibintu bizabereka ko urukundo rwanyu ruzabaho iteka

Latest from Iyobokamana

Go toTop