KIGALI: Hari abarya zingaro z’ingurube bazita Gorirosi

16/04/2024 10:53

Mu bice by’Imirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu bice by’icyaro, hari abaturage basigaye barya zingaro z’inyama y’ingurube.Aba baturage barya zingaro z’inyama y’ingurube bo bazita Gorirosi [Brochette] bakazirya bavuga arizo babasha kwigondera mu bushobozi bavuga ko bitabatera ipfunwe.

Aba bakunda kurya zingaro y’amara y’ingurube , babwiye Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakunda zingaro z’inyanga y’ingurube ndetse ko ziboneka mu tubare duciriritse nabwo kuzibona bikaba bigoye ngo bitewe n’uko hari ababaga ingurube bagahita bayajugunya.Bemeza ko zingaro imwe igura hagati ya 200 RWF na 300 RWF ndetse ngo hari n’aho igura 400 RWF bitewe n’uko ingana.

Umwe mu barya zingaro z’ingurube witwa Mugisha Cyprien yemeza ko ntapfunwe bimutera.Ati:”Twe tuzita gorirosi , sinkubeshye.njye zirandyohera pe kandi wumve ngo cyane”.Yakomeje agira ati:”Uretse se abasilamu b’i Kigali se , ni hehe handi batarya amara y’ingurube? Uzajye mu cyaro urebe.Erega abantu bose ntibaba banganya ubushobozi”.

Uwitwa Muhire Christian yavuze ko nawe akunda kurya kuri zingaro z’ingurube cyakora ngo kenshi bikamubaho iyo yanyoye ku gasembuye. Ati:”Iyo nanyoye nko kugacupa nta mafaranga mfite ahagije,banyokereza Gorirosi nkayirya kandi burya umuntu yishima aho ashyikira , bipfa kuba nta ngaruka”.Umukozi ukora akazi ko kotsa ingurube nawe yahamirije Igihe.com ko hari abajya bamusaba kubokereza z’ingaro z’ingurube.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabugogo , mu Murenge wa Kigali , Musoni Kalisa, yirinze kugira byinshi abivugaho , gusa yemerera Igihe ko hari abantu nawe azi botsa zingaro z’ingurube  bazita Gorirosi.

Advertising

Previous Story

Ibintu benshi baba bifuza mu rukundo ariko ntibabibone

Next Story

AMERIKA: Umwarimukazi yafatiwe mu modoka nijoro ari gusambanya umwana yigisha

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop