Indwara zo mu mutwe cg se indwara zibasira imitekerereze ya muntu nko kwigunga no kwiheba bikabije (clinical depression), ibisazi (schizophrenia), guhindura mood ku buryo bukabije cyane (bipolar disorder), guhora uhangayitse unafite ubwoba bikabije (anxiety disorder) n’izindi ntizijya zipfa kuza gutyo, hari ibimenyetso zerekana mbere yo kukwibasira.
Yaba wowe ubwawe cg se abagukikije batangira kubona hari ibihinduka mu myitwarire yawe, imitekerereze ndetse n’uko ugaragara.
Kumenya izi ndwara hakiri kare byagufasha kuzikumira ndetse no kuba wavurwa hakiri kare.
Ibimenyetso bikurikira bishobora kukwereka niba indwara zo mu mutwe zaba zitangiye kukwibasira, ni byiza kwihutira kugana k’umuganga w’indwara zo mu mutwe
• Imihindagurikire mu mirire no kuryama; mu gihe uko urya cg se uko uryama bihindutse ku buryo bugaragara cg se bikagabanuka.
• Guhindura mood; kumva igihe kimwe wari wishimye ugahita ubabara cg ukumva wigunze (mood swings)
• Ibibazo mu mitekerereze; gutangira kugira ibibazo byo kuba wabasha kwita ku kintu kimwe, kwibuka no gufata mu mutwe, gutekereza no kuvuga ibintu bidasobanutse
• Gutakaza ubushake bwo kuba wagira icyo ukora, ukumva byose ntacyo bimaze.
• Kumva udashaka kuba ahari abantu cg se wumva udashaka kwitekerezaho (ibi nibyo bijyana benshi mu gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga cg ibindi bituma umuntu adatekereza neza)
• Guhorana umunabi, umushiha, ubwoba no gukeka bidashira
• Imyitwarire idasanzwe; mbese wareba umuntu ukabona ko yahindutse
• Kudakora imirimo n’inshingano uko bikwiye; aha bitangira kugaragarira yaba mu kazi cg se mu myigire, cg indi mirimo ko nta bushake bwo gukora umuntu agifite, cg se akabikora bimugoye cyane.
• Kubura ubushake; ugasanga niba umuntu yakundaga ikintu runaka, ejo yabyutse nta na kimwe agikunda.
KUBONA 1 CG 2 MURI IBI BIMENYETSO NTIBYEMEZA NEZA KO ARI INDWARA ZO MU MUTWE UMUNTU ARWAYE, GUSA NI BYIZA KO UTANGIRA GUKURIKIRANIRA HAFI.
Kwigunga no kumva ushaka kuba wenyine ni ikimenyetso cy’uburwayi bwa depression.
Niba ubona bimwe muri ibi bimenyetso, kandi bikaba bibangamiye cyane ubuzima bwawe bwa buri munsi, ni byiza kwegera umuganga cg umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe (psychiatrist cg psychologist) ukaba wakisuzumisha hakiri kare.
Ku bitaro byinshi barahaboneka!
Source:https://www.my.clevelandclinic.org