Advertising

Ibimenyetso byakwereka ko umugore wawe afite undi mugabo bakundana

10/10/2024 20:14

Iyo umugore wubatse atangiye kugira undi mugabo akunda cyangwa yiyumvamo bishobora gutangira kugaragarira ku imyifatire ye.

Hamwe na ikiyamakuru umunsi.com tugiye gusuzumira hamwe imwe mu myitwarire ihinduka ndetse ikakubera ibimenyetso by’uko umugore wawe afite undi mugabo ari gukunda.

Ashobora kujya atangira kwikuramo ndetse akagabanya amarangamutima yarafitiye umugabo we.

Muburyo butunguranye agira amabanga adasanzwe. Ashobora gutangira kuzajya ahisha telephone ye, agahindura ijambo banga cg kuva mucyumba igihe agiye kohereza ubutumwa.

3.guhora yohereza ubutumwa , guhora ahugiye muri telephone ye  cyangwa mudasobwa ni ikimenyetso cyerekana ko ibitekerezo bye byibanda ahandi.

kugabanya imibonano yakoranaga nuwo bashakanye muburyo bujimije nko kwirinda gusomana cyangwa kumarana umwanya.

Ashobora gutangira kugereranya uwo bashakanye n’undi muntu haba mu buryo bwihishe cyangwa yeruye.

Atangira kwambara muburyo budasanzwe, akongera (maquillage) ibirungo ndetse ukabona ashaka kugaragara neza kurusha ibisanzwe ibyo bishobora kwerekana ko agerageza gushimisha undi muntu mushya.

7.kurota kumanywa: ahora kenshi ameze nk’umuntu wabuze amahwemo ndetse ashobora kwisanga ari kuvugishwa.

Ashakisha impamvu zatuma aba hafi y’umuntu akunda haba kukazi cyangwa ahandi hantu azi neza ko yaza kumubona.

kwirwanaho birenze: mugihe abajijwe ibyi imyitwarire ye idasanzwe yirwanaho ndetse agatanga ubusobanuro kabone niyo nta kirego yaba aregwa.

kwirinda guhuza amaso: yirinda guhuza n’umugabo we amaso cyane cyane mugihe bari mubiganiro byimbitse.

Atangira kutitabira ibikorwa by’umuryango, akumva ko atandukanyijwe cyangwa adashishikajwe n’ishingano ze zo kwita k’urugo.

kuvuga kenshi undi muntu: ahora azana izina ry’umuntu mubiganiro bye .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yababaye cyane nyuma y’aho umugabo yafashije kubaka inzu mu mafaranga y’inguzanyo yaje kumuta agashaka undi

Next Story

Uko wakwirukana udushishi mu nzu

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi
Go toTop