Advertising

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse mu Rwanda

10/08/24 8:1 AM

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na RURA, Urwego Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe na Zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024, batangaje ko litiro ya lisansi yagabanutse ikava ku 1,629Frw ikagera ku 1,574Frw, naho litiro ya mazutu ikava ku 1,652Frw ikagera ku 1,576Frw.

Aya mabwiriza mashya azatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, guhera saa Moya z’umugoroba.

RURA ivuga ko impamvu yo kugabanya ibi biciro ishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga. Ibi biciro bizamara amezi abiri, bivuze ko bizasubirwamo nyuma y’icyo gihe.

Previous Story

Nyamasheke: Urupfu rudasobanutse rw’umugore wapfuye nyuma yo kuryama ari muzima

Next Story

Tunisia: Kais Saied yongeye gutsinda amatora imitima ya bamwe iradiha

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop