Abantu benshi bakunze kubika uburoso bw’amenyo mu bwogero cyangwa mu bwiherero, gusa abahanga bavuga ko kububika mu bwiherero cyangwa mu bwogero bishobora guteza ibyago by’amenyo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Maria Geisinger, umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi bw’amenyo muri Kaminuza ya Alabama, bwagaragaje ko 60% y’uburoso bw’amenyo bubikwa mu bwiherero bujyaho ubwandu bwa bagiteri, nka Serratia, Escherichia coli, n’izindi zikunze kuba mu bwiherero.
umunsi.com twaguteguriye impamvu utagomba kubika uburoso bwawe bw’amenyo mu bwiherero cyangwa mu bwogero.
Ubwiherero cyangwa mu bwogero ni hamwe mu hantu hagaragara bagiteri (ubwandu), inyinshi kabone n’iyo bwaba bumaze gukorwamo isuku hanakoreshejwe imiti itandukanye yo gusukura
Ibikorwa birimo kwiyuhagira, gukoresha ubwiherero, no koza amenyo yawe, byose bishobora gutera mikorobe n’izindi mikorobe guhinduka byanyuze mu kirere.
Ibi bishobora kugwa ku menyo no mu bindi bice biyakikije, bigatuma bishobora gutera indwara.
Mu bwiherero hakunze kuba harimo ubuhehere buterwa n’uko hakunze kumeneka amazi by’umwihariko ubwogero cyangwa ubwiherero butagira idirishya.
Gushyira uburoso bw’amenyo mu cyumba gikunze gutoha kenshi bishobora kworora neza izo bagiteri, nazo zitera uburwayi bw’amenyo.
Kubutereka hejuru y’ubwiherero ari abantu usanga batereka igikombe kirimo uburoso bw’amenyo hejuru neza y’ubwiherero ibi bituma bagiteri zirushaho gukura kandi zigakwirakwira hose, ku buryo utazibonesha amaso, zikaba zitakwangiza amenyo gusa, ahubwo zanagutera indwara ziterwa n’umwanda.
Abahanga mu bijyanye n’isuku y’amenyo bavuga ko ukwiye gushaka agakoresho gapfundikira uburoso mu gihe ububika mu bwogero, kubushyira kure y’amazi ndetse no kujya utegereza bukiyumisha ukabona kubupfundikiza agakoresho kabugenewe.
Ikindi cyagufasha ni uko utagomba kububika aho ukoresha woza amenyo wahacuritse mu gikoresho ububikamo cyane cyane ababubika mu bikombe.