Advertising

‘Hypochondria’ indwara yo gukunda kwa muganga

11/20/24 5:1 AM

Ushobora kuba ujya ugira akabazo gato, wenda nko kuribwa umutwe, ugahita utangira gutekereza ko ishobora kuba kanseri cg ikindi kibazo gikomeye. Ushobora kuba uzi umuntu ukunda kwa muganga cyane, agakomye kose akumva byacitse, yakumva aho ababara gato agatangira gutekereza indwara zikomeye.
Iyi burya ni indwara, izwi nka hypochondria disease.

Iyi ndwara ishobora kuba ikibazo gikomeye yaba kuyirwaye cg se abahafi bamwegereye. Nubwo ari ibisanzwe kuba wahangayika igihe ufite ikibazo mu mubiri, gusa igihe uhangayika bidasanzwe, ku buryo bihungabanya ubuzima bwawe cg se abahafi yawe, biba ari ikibazo gikomeye.

Iyi ni indwara ibarizwa mu cyiciro cy’indwara zibasira imitekerereze aho usanga uyirwaye yibwira ko afite uburwayi kabone nubwo nta bimenyetso yaba agaragaza cg se agaragaza duke.

Kimwe mu biranga iyi ndwara ni uguhora wikeka uturwara twa hato na hato. Iyi ndwara yo gukunda kwa muganga ‘hypochondria’ irangwa no guhangayika bidasanzwe n’ubwoba bukomeye bwo kurwara. Akenshi ikunze kuzanwa no guhangayika bidasanzwe (stress), abantu bakunze gufata imiti kenshi, cg se abafite ibindi bibazo mu mitekerereze.

Urwaye hypochondria yakora iki? Icya mbere ni ukubasha kumenya no kwakira ko ufite iki kibazo. Ibi bizagufasha kuba wabiganira n’abo wizeye (inshuti cg umuryango). Ibi kandi bishobora kugufasha kumva ko ikibazo cyawe kidakomeye; bityo ukazajya ubasha kwihangana no kumva ko ibibazo byose biba bidakomeye nk’uko ubifata.

Ibyo ushobora gufasha ufite ubu burwayi
Niba ari inshuti cg uwo mu muryango wawe, uziho iki kibazo, ushobora kumufasha mu buryo bukurikira:
• Gerageza kumushyigikira: mwereke ko nta gikuba cyacitse, kandi umwereke uburyo uburwayi ari ibisanzwe. Ni ngombwa kumwereka ko muri kumwe, kandi umwumva, ariko ukirinda gushyigikira ibitekerezo bye cyane.

• Gerageza kumuca ku bwoba bwinshi, guhora ashakisha ibitagenda neza, no gushakisha uburwayi ahatandukanye kuri internet (google).

• Ushobora no kumurinda, guhora ashakisha aho ajya kwivuza. Igihe atangiye kugaragaza utubazo; nko kuribwa umutwe, ukamushishikariza kunywa amazi, niba ari umugongo mukaba mwakorana urugendo ku buryo ikibazo cyoroha, n’ibindi n’ibindi.

Mu gusoza, n’ubwo uburwayi hafi ya bwose bubanza kugaragaza ibimenyetso. Ariko burya umubiri ni uruganda rukomeye, ubwarwo rugerageza kurwanya indwara nyinshi; bityo igihe cyose wumva utameze neza hari igihe uruhuka ukabona urakize. Gusa, igihe cyose ubonye ikimenyetso cy’uburwayi, kikamara igihe ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

‘Alzheimer’ indwara yo kwibagirwa ikunze kwibasira abakuze

Next Story

Ushaka gutura muri Kanada? Uburyo 9 wabicishamo

Latest from Ubuzima

Go toTop