Hydroquinone nubwo benshi bazi ko ari amavuta yagenewe gutukuza, ariko burya ni umuti ukoreshwa mu gutunganya uruhu, uvanaho udukovu uduheri n’ibishishi.
Imiti ya hydroquinone uburyo ikoramo ituma umusemburo uba mu mubiri witwa melanine udakora, bityo twa tubara twari twaje ku ruhu bitewe n’impamvu zinyuranye tugasibangana.
Ikoreshwa mu gukesha no gukuraho utwo tubara duterwa n’impamvu nyinshi harimo ibiheri byo mu maso, gutwikwa n’izuba, kuba ugenda usaza, ibi kandi bishobora guterwa nuko utwite, kuba ukoresha ibinini biringaniza urubyaro, cg indi miti irimo imisemburo kimwe no kuba uruhu rwawe rwangirika cyane.
Uko hydroquinone ikoreshwa
Hydroquinone uyikoresha uko wayandikiwe na muganga, ushobora no gusoma ku gapapuro kazana n’umuti cg udasobanukiwe neza ukaba wabaza farumasiye. Uyu muti wemewe gukoreshwa ari uko uri ku gipimo cya 4% gusa cg hejuru yaho, nkuko abaganga b’uruhu (dermatologist) babitegeka. Ukaba wisigwa mu gitondo no ku mugoroba, ugasigwa ahafite ikibazo gusa. Kandi mbere yo kuwisiga urabanza ugakaraba aho uwusiga.
Mbere yo gukoresha uyu muti banza ufate agati gacye kawo usige ahantu hatangiritse ku ruhu rwawe (ariko hato), hanyuma utegereze amasaha 24 urebe niba nta ngaruka wagize, niba ubonye aho wasize haryaryata, hatukuye cg hajemo amazi ntuzawukoreshe ahubwo ihutire kubimenyesha muganga abe yaguhindurira. Niba ubonye nta cyahindutse ushobora gutangira kuwukoresha.
Ese hydroquinone yangiza uruhu, ikanatukuza?
Yego rwose birashoboka mu gihe ikoreshejwe mu buryo itagenewe.
Aha tubonereho kuvuga ko hydroquinone itemerewe gukoreshwa n’abirabura. Kuko abafite uruhu rw’abirabura baba bafite melanine nyinshi ituma nyine uruhu rwabo rwirabura, iyo ukoresheje hydroquinone, ibara ryawe rifatwa nkaho ari taches ziri ku ruhu, nuko melanine ikareka gukora, isura yawe igahinduka.
Niho usanga wagize isura imeze nka madowadowa, ibiheri bidashira no kubagwa ugatinda gukira ibisebe.
Ingaruka mbi zo gukoresha uyu muti
Ushobora kumva:
- Ubushye bworoheje
- Kumva wocyera cg wumagaye
Igihe kimwe muri ibi bimenyetso ubonye bimaze iminsi cg bigenda birushaho kuba bibi, bimenyeshe muganga wawe cg farumasiye.
Igihe cyose muganga akwandikiye umuti nuko ibyiza byawo biba biruta ingaruka ushobora kuba wagira. Abantu benshi bakoresha uyu muti nta bibazo bikomeye bakunda kugaragaza, ariko mu gihe wabona utangiye kugira ibimenyetso bikomeye nko kubona uruhu rugenda rukanyarara, rutangiye guhindura ibara (rujya gusa ubururu) cg ukabona rumeze nkaho rurekamo amazi, usabwe guhagarika uyu muti ukagana kwa muganga.
Icyitonderwa
Hydroquinone ntiyemewe kuvangwa n’andi mavuta ayariyo yose.
Yagenewe abadafite uruhu rwirabura cg abirabura mu gihe nta yandi mahitamo ku muti wavura uruhu ahari. Icyo gihe muganga wenyine niwe ufata umwanzuro akanamenya igipimo gikwiye.
Ku bagore, niba unayisiga si byiza kuyisiga ku nda mu gihe uteganya kubyara. Abagore batwite bagomba gukoresha uyu muti ari uko muganga yabyemeje, ntago bizwi neza niba uyu muti ushobora guca mu mashereka, banza ubaze muganga mbere yo kuwukoresha mu gihe wonsa.
Kirazira kuyisiga ukajya ku zuba cg ahandi hose hari ubushyuhe.
Umwanditsi:BONHEUR Yves