Advertising

Pallaso yakije umuriro ku mugabo wa Zari Hassan

01/17/24 9:1 AM
1 min read

Nyuma yo kwibwa Shakib yibasiwe na Pallaso aramusubiza.

Mu cyumweru cyashize nibwo Shakib Cham Lutaaya umugabo wa Zari Hassan yavuze ko agatsiko k’amabandi ya Pallaso [ Inshuti ze ] yamwibye igikapu cyarimo amafaranga, imikufi n’impeta ya Zahabu bifite agaciro k’amafaranga menshi.

Nyuma yo gushyirwaho iyo mitwaro bavuga ko abahungu be aribo bibye Lutaaya, yisobanuye asaba Shakib kwikorera umusaraba we wenyinyine.

Uyu mugabo yasabye Shakib kujya aregera police mbere y’igihe aho kuregera imbuga nkoranyambaga.Pallaso yagaragaje ko kuba ari icyamamare bituma benshi bamusaba kwifotozanya nawe, bityo abifotozanya nawe bose atari inshuti ze.

 

Ati:” Ndi icyamamare , mpura na benshi.Abo bose twifotozanya rero ntabwo ari inshuti zanjye. Icya Kabiri, ukwiriye kuregera Police mu gihe hari icyo wabuze , aho kuregera imbuga nkoranyambaga cyangwa Pallaso”.

 

Ku cyumweru tariki 14 Mutarama nibwo Shakib yerekanye amashusho yafashwe na Camera yo mu ihahiro ( Supermarket), y’uwitwa Benji arimo kwiba igikapu cye.

Sponsored

Go toTop