Hazashya hakongoke ! Abari n’abategarugori bahawe umwanya udasanzwe mu gitaramo ‘Special Woman Day’ – VIDEO

02/03/2023 19:04

Mu kiganiro twagiranye na Yvan umwe mu basore bamenyereye imyidagaduro yo mu Ntara y’Uburengerazuba, yagaragaje ko igitaramo ‘SPECIAL WOMAN DAY’ kizabera kuri EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST’, kizaba ari umuriro dore ko kizaririmbwamo n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda.
https://www.youtube.com/watch?v=vRs_nTaDirQ
‘Special Woman Day, ni igitaramo cyateguwe mu Karere ka Rubavu kikaba kizaba k’umunsi wahariwe abari n’abatega rugori aho kizitabirwa n’umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana no mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Rubavu muri rusange na cyane ko ariko karere avukamo.Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo Aba X , Nkawe yasohoye mu 2021, BELLA na Rimwe yasohoye mu 2022 ndetse n’izindi zitandukanye yemeje ko azataramira abakunzi be abasezeranya ibyishimo.

Ati:” Rubavu ni ku ivuko, Abanya-Rubavu ni bitegure igitaramo cyiza kandi mfite indirimbo nziza nasohoye mu gihe gito gishize, mfite n’ibindi bikorwa bishya nzabatangariza.Bazaze twishimane.Abagabo nabasaba kuzazana n’abagore babo tukabyina , abasore bakazana n’abakunzi baba bakabashimisha ku munsi wabo ndetse tukishimana”.

Special Woman Day, ni igitaramo cyateguriwe gufasha abantu kwishimira umunsi mpuzamahanga w’umugore, aho abagore nyirizina baba basabwa kuwishimamo n’abagabo bakabafasha mu byabagoraga.Kuruhande rw’abateguye iki gitaramo bahamya ko ntayindi nyungu bategerejemo kubera ko batigeze batekereza kubyo kwishyuza abazacyitabira amafaranga azatuma bataza.
https://www.youtube.com/watch?v=vRs_nTaDirQ

Fire West wateguye iki gitaramo yagize ati:”Iki gitaramo kigamije kongera kwereka abagore ko tubakunda kandi ko bakwiriye kwishimira umunsi wabo byonyine, niyo mpamvu twabazaniye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere ka Rubavu muri rusange.

Ben Adolphe azwi n’Abanya-Rubavu cyane kuko ninaho akomoko, rero twatekereje ko byaba byiza ajo gufatanya nabo muri ibyo byishimo”.
Yvan yagize ati:” Fire west ni umwe mubagabo bafatiye runini imyidagaduro yacu , rero kuba agiye kuzana umuhanzi Ben Adolphe ku munsi mpuzamahanga w’umugore njye nabifata nk’ibidasanzwe kuko bazaba bahawe umwanya kandi bazahatwika hashye”.

Biteganyijwe ko iki gitaramo ‘Special Woman Day ‘ kizaba tariki 8 Werurwe 2023 kizebere kuri Brasserie ahazwi nko kuri El Classico.Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore , ku isi yose wihizwa kuri iyi tariki iki gitaramo kizaberaho.Mu Rwanda, aba ari ikiruhuko rusange ku bakozi ba Leta mu rwego rwo kwifatanya n’abagore baba bishimira ibyo bagezeho.

https://www.youtube.com/watch?v=vRs_nTaDirQ

Advertising

Previous Story

Ngororero: Ku manywa y’ihangu umunyeshuri yatemye mwarimu akoresheje umuhoro

Next Story

Ubushakashatsi: Uburyo ushobora kwikura mumva mu gihe washyinguwe uri muzima

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop