Ngororero: Ku manywa y’ihangu umunyeshuri yatemye mwarimu akoresheje umuhoro

02/03/2023 17:50

Ni inkuru idasanzwe kumva ko umwarimu yatemwa n’umunyeshuri.Umwarimu ni umuntu wubashywe cyane mu nzego zose z’igihugu ndetse no hanze na cyane mwarimu afatwa nk’umuntu w’umuhanga cyane.Mu Rwanda mu Karere ka Ngororero Umunyeshuri yatemye umwarimu we akoresheje umuhoro.

Umwana uzwi ku mazina ya Rukundo Olivier w’imyaka 18 wo mu Karere ka Ngorero wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye afunzwe akekwaho gutema mwarimu n’umuhoro.Ibi byabaye ku itariki ya 26 Gashyantare 2023 mu Murenge wa Kabaya ku Rwunge rw’amashuri rwa Kageshi.Ibi byabaye mu masaha ya saa sita ashyira isaa saba z’amanywa.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, umuyobozi w’Akarere ka Ngororero , Nkusi Christophe yemeje aya makuru nk’uko tubikesha ikinyamakuru ingenzinews.Uyu muyobozi yavuze ko ibi byabaye abana bavuye kurya,uyu mwana akaza atinze avuye kurya.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Ngororero, yakomeje avuga ko uyu mwana , yahise yikoze hanze mu gikoni akazana umupanga aramutema ahita atorokera kwa nyirakuru.Ubwo yageraga kwa nyirakuru , yamubajije impamvu atashye kare, ahita asubizwayo, agezeyo ahita atabwa muri yombi.

Uyu muyobozi yagize ati:” Byabaye abana bavuye kurya saa sita, abandi barimo Rukundo Olivier binjira nyuma y’abandi batinze, mwarimu ababaza impamvu bakerewe babura impamvu ifatika arabapfukamisha umwe arabyanga bivamo kutavugana neza na mwarimu, umwana yikoza hafi ku gikoni azana umupanga aramutema ahita atorokera kwa nyirakuru babana amubaza impamvu atashye kare niko kumusubiza ku ishuri, ahageze ahita atabwa muri yombi.”

Uyu muyobozi akomeje avuga ko mu iperereza ryakozwe baje kumenya ko uyu mwana witwa Rukundo yari yarananiranye dore ko ngo yari yarigeze gufungwa mbere akekwaho ubujura , akaba atari ubwa mbere afunzwe.Nkusi kandi yaboneye ho gusaba abana n’ababyeyi kumva ko umuryango ariryo shingiro ry’imyitwarire myiza y’abana , bakumva ko indangagaciro ari ukuzubahiriza batibagiwe uburere nyabwo n’indangagaciro yo kubaha abana bakitwara neza.

Yakomeje kandi asaba abarezi ko bagomba gukomeza mu muryango wo kubaha abana n’abato bakubahiriza igihe kandi bagatoza abakiri bato kugendera kundangagaciro nk’abandi bose.Mwarimu wakomerekejwe na Rukundo Olivier yahise ahabwa ubuvuzi bw’ibanze arapfukwa nyuma ajyanwa kwa muganga, nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza.Uyu mwana kugeza ubu afungiye kuri Statio ya RIB ya Kabaya mu gihe iperereza rigikomeje ku cyaha cyo gutema mwarimu.
https://www.youtube.com/watch?v=yuO1F5ZV5XM&t=385s

Advertising

Previous Story

Menya ibyago biterwa no kunywa Soda

Next Story

Hazashya hakongoke ! Abari n’abategarugori bahawe umwanya udasanzwe mu gitaramo ‘Special Woman Day’ – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop