Ubushakashatsi: Uburyo ushobora kwikura mumva mu gihe washyinguwe uri muzima

03/03/2023 11:22

Ese birashobokako umuntu ashobora gushyingurwa ari muzima , akisanga mu isanduko musi y’itaka kandi agihumeka? Ahari birashoboka ese igihe byabaye wakora iki kugira ngo ubashe kurokoka ? Muri iyi nkuru turahuza ubumenyi ubashe kumenya icyo wakora.

Tekereza nawe uri ahantu bagushyize ngo uruhukire , urimo kugerageza gufungura kugira ngo usohoke hanze.Harafunze, nta telefone ugira , nta internet, ndetse nturi no hanze nta n’umuntu n’umwe uraza ngo agukize, Icyo wowe utegereje ni ugupfa wumva.

Guhumeka uri munsi y’itaka , bigora cyane kurenza gufungirwa ahantu hawenyine muri gereza.

1.Gerageza gufata neza umwuka wawe.
Koresha neza umwuka ufite, tekereza ko washyizwe ahantu utabasha kubona umwuka , ukoreshe neza uwo usgiranye nk’utagiye kubona undi vuba.Irindi guhumeka cyane kuko bizagabanya umwuka wa ‘Oxygen’ uri aho hantu uri.Icya mbere hano ni ukurinda umwuka wawe gusa.
2.Gerageza gushaka ahantu watoborera ariko uhereye hasi.
Reba neza imbaho urimo uruyo zimeze, ese zishobora guturika byoroshye ? Niba bidashoboka, koresha umukandara bagushyinguranye niba uwufite , ucukure gake gake uhereye hasi kugeza ubonye inzira.N’ubwo uri hasi cyane, ushobora kugerageza guhamagara cyane , ahari hari uwakumva, gusa ubikore wirinda gukoresha umwuka mwinshi.

3.Gerageza ukoreshe imbaraga zawe, ukuremo imyambaro bari bakwambitse.

Imyenda wari wambaye yikuremo.

4.Gerageza gukuraho umucanga.
Ahari biragoye cyane nk’uko urimo kubyumva, ariko birashoboka mu gihe ukoresheje imbaraga zawe usigaranye.Gake gake, wabigeraho.Banza uhere kubiri k’umutwe wawe.Uracyafite umwuka muke urimo kugufasha komeza, uwukoreshe neza.

ESE BIRASHOBOKAKO UMUNTU YASHYINGURWA ARI MUZIMA?

Ikinyamakuru www.thehealthyjournal.com, kigaragaza ko bishoboka kuba umuntu yashyingurwa ari muzima, habayeho kwibeshya cyangwa kubw’impanuka, yamara kugezwa mu itaka akaza kuba muzima cyangwa gukanguka.Uretse umuntu , iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko n’inyamaswa byazibaho.

Bavuga ko umuntu , wapfuye , azira gukubitwa , kwicwa , impanuka ndetse n’ibindi nk’ibyo ariwe ushobora kugira icyo kibazo cyo gushyingurwa ari muzima gusa nanone akaba yarokoka bitewe n’uburyo bamushyinguye.

ESE WAMARA IGIHE KINGANA IKI MU ITAKA WANSHYINGUWE URI MUZIMA?
Mu gihe washyinguwe uri muzima , uba ushobora gupfa wishwe n’umwuka muke.Umuntu washyinguwe ari muzima ashobora gupfa mu gihe amaze byibura amasaha 5 kuzamura.Ibi bigaterwa n’uko umwuka wamushiranye ‘Oxygen’ ntiyongere kuboneka.

ESE NI RYARI IKI KIBAZO CYIGEZE KUBAHO MU MATEKA?
Ikibazo cyo gushyira umuntu ari muzima cyagaragaye mu kinyejana cya 14 ubwo umubiri w’umuhanga akaba Umufirozofe John Scouts wagaragaye hanze y’isanduku ye yari yahambwemo wuzuyeho amaraso.Kuva icyo gihe , hagiye hakomeza kumvikana amajwi y’abantu byabvugwako bashyinguwe ari bazima batabariza munsi y’ubutaka.

NI IKI GISABWA KWITABWAHO ?
Abakora amasanduku ashyingurwamo abantu , bagirwa inama yo gukora isanduku ishobora gutanga umwuka n’umwanya mwiza mu gihe uwayishyizwemo , abayeho nyuma yo kumusigamo kuburyo ashobora kuvamo byoroshye.Abantu bagirwa inama yo kwita ku gihe gushyingurwa no ku muha umwanya mbere yo kumushyingura.Barasabwa kubaza abaganga , mbere yo gufata ikindi cyemezo runaka.

Umugabo witwa Rodney Devies, umwanditsi w’ibitabo bitandukanye harimo n’icyitwa ‘The Lazarus Syndrome’, na ‘Burial Alive and Other Horrors of the Under’, yavuze ko umuntu umwe mu bantu igihumbi ashobora gushyigurwa ari muzima, cyangwa umwe muri 2, nk’uko byagiye bigaragara cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi n’ahandi ku isi.
https://www.youtube.com/watch?v=vRs_nTaDirQ&t=465s

Src: https://za.opera.news/za/en/health/2961aa34058cee868dbae90421adcf57
Src 2:
https://www.thehealthyjournal.com/faq/do-people-still-get-buried-alive-by-accident#:~:text=Animals%20or%20humans%20may%20be,with%20the%20intention%20to%20escape.

Previous Story

Hazashya hakongoke ! Abari n’abategarugori bahawe umwanya udasanzwe mu gitaramo ‘Special Woman Day’ – VIDEO

Next Story

Makanyaga Abdul babitse ko yapfuye arembye cyane yabaye ahagaritse umuziki

Latest from Ubuzima

Banner

Go toTop