Umuhanzikazi Celine Dion , wamamaye muri muzika y’Isi , mu mezi make ashize yafashe umwanzuro wo gukora filime igaruka ku burwayi bwe bwa Stiff Person Syndrom.Ubwo yari imbere ya Camera, yarafashwe abura amahwemo gusa akomeza kuvuga ko ameze neza.
Celine Dion w’imyaka 56 y’amavuko, yabajijwe niba bakuraho Camera, agira ati:”Meze neza” (I Am Ok).
Iren Taylor, uri kuyobora iri Filime ya Celine Dion yise ‘I am Dion’, yavuze ko Celine yamubujije kuzagira ikintu na kimwe ahindura muri Filime yewe n’amajwi n’amashusho byafashwe ubwo yari amaze kurwara ngo bizajyemo.
Umwe mu baganga be, nawe yahamije ko Celine Dion kwiriye kurekeramo ayo mafoto n’amashusho kugira ngo abantu bumve neza, ubuzima abayemo.Ati:”Byari biteye ubwoba, bihangayikishije.
Ndabizi ko bishobora kuzakomerera bamwe mu bazayireba [Viwers],kandi nanjye birankomereye , ariko nzasaba Celine Dion kwihangana mu gihe arimo kwireba kuriya, mubwire ko bishobora kuzafasha abantu kumenya SPS [Stiff Person Syndrome] icyo ari cyo”.
Bikiba , Celine yavugiye muri Camera ati:”Iteka iyo ibintu nk’ibi bibaye, wumva utaye icyubahiro cyawe.Mbese sinzi uko nabivuga”.
Yakomeje avuga ko atigeze ashyira hasi impano ye.Ati:”Ndacyibanona ndirimba nkanabyina, iteka mbona ‘Plan B , na Plan C’ (Ubundi buryo bwo gukora ibintu) kandi ibyo murabizi.Uwo ni we njye rero.Niba ntashobora kwiruka rero nzagenda gake gake.Nti ntashobora kwiruka , nza kamba kamba.Ariko ntabwo nzahagarara.Ntabwo nzahagarara”.
Ubuzima bwa Celine Dion , bwatumye ajya kure y’abafana be n’abakunzi b’umuziki n’ubwo asa n’urimo guca amarenga yo kugaruka muri muzika.
Uyobora iyi Filime ya Cline Dion aganira na Yahoo, yahamije ko atigeze aganira na Celine Dion mbere ngo amubwire niba hari ikibazo cy’ubuzima ashobora kugira ari imbere ya Camera.
Iyi Filime yerekanwe kuri ‘prime Video’ ku wa 25 Kamena uyu mwaka.