Advertising

Haruna Niyonzima yasubije abavuga ko ashaje

07/18/24 19:1 PM

Kizigenza muri Ruhago Nyarwanda, Kapite w’Ibihe byose mu ikipe y’Iguhugu , Haruna Niyonzima, yasobanuye ko kugaruka mu Rwanda yabitewe nuko hari ibyo ashaka kuhakorera birimo no kwigira kuba umutoza asubiza abavuga ko ashaje.

Mu magambo ye , Haruna Niyonzima yagize ati:”Njya gutekereza kuza mu Rwanda byatewe n’uko hari ibyo nshaka kuhakorera birimo no kwigira ubutoza kuko natekereje kuhazaza hanjye bituma nanga gukomeza kujya hanze”.

Yakomeje agira ati:”Rayon Sports ni ikipe nkuru mu Rwanda kuyikina ni ikintu gikomeye cyane kuri njye ndetse ni ikipe kuyikonamo nkeka ko atari bibi akaba ariyo mpamvu nafashe icyo cyemezo”.

Kubyo kuba Rayon Sports ari ikipe inyoteye igikombe, Haruna Niyonzima yagize ati:”Kuba Rayon Sports inyoteye igikombe, ndakeka njyewe nka Haruna njye nyine ntabwo nabishobora akaba ariyo mpamvu hari ibyo twavuganye , twemeranyije , yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo kuko burya gutwara igikombe bisaba ibintu byinshi cyane, kuba mu hamwe n’abakinnyi gushyira hamwe ,… Ni ibintu byinshi twavuganye kandi Imana nidufasha tuzabikora naho igikombe byo bizadusaba gutegura”.

Haruna Niyonzima yavuze ko ataje muri Rayon Sports azanwe no kuba Umuyobozi w’abakinnyi bagenzi be ( Captain) ahubwo ko azanywe no gukina agaha ikipe ibyo imaze igihe inyotewe.

Ati:”Ibyo ntabwo nabivugaho kuko buriya ikipe igira Ubuyobozi uhereye ku mutoza. Ntabwo njyewe nanabikunda cyane n’ubwo wenda bindimo , mbikoze igihe kirekire , ariko umutoza nabona ko mbikwiye nzamuba nta kibazo abayobozi nibabona ko mbikwiye nzabiba ariko njyewe ntabwo ariyo ntego inzanye muri Rayon Sports cyane. Ikinzanye muri Rayon Sports ni uko hari icyo nabafasha mu gukora byabindi bari bamaze igihe banyotewe naho ibyo bindi niyo ntayambara, maze imyaka 18 ndi Umuyobozi ndakeka nzakomeza nyobore”.

KUBYO KUBA ASHAJE YAVUZE KO AZIKO BABIVUGA ARIKO KO NIYO YABA ASHAJE YABA ADASAZIYE UBUSA.

Ati:”Smartphone ndayifite mba ku mbuga nkoranyambaga, njyewe icyo nabwira abantu umupira ntabwo bawukinira mu cyumba umupira bawukinira ahantu hagaragara. Rero abantu kuvuga ko nshaje ntabwo mbyanga kuko nta n’ubwo naba nsaziye ubusa. Ariko njyewe Haruna ntabwo nkunda kuvuga ibintu byinshi ku mupira w’amaguru kuko urivugira mu kibuga ariko ibyo bavuga byose njyewe ndabikunda kuko bintera imbaraga zo kubemeza, bintera imbaraga zo gukora, bintera imbaraga z’ibintu byinshi cyane. Ntabwo mbyitaho”.

Yakomeje avuga ati:”Maze imyaka myinshi mbyumva ko nashaje kandi nkikora akazi, ahubwo keretse niba narakecuye. Ntabwo umuntu usaza bamugura hanze, ntabwo umuntu usaza akora gukora kandi n’ubundi nzakomeza nkora”.

Haruna Niyonzima akomeza asaba abafana ba Rayon Sports kutita ku magambo.

Ubusanzwe Haruna Niyonzima yavutse tariki 05 Gashyantare 1990. Kuri ubu afite imyaka 34 y’amavuko.

Previous Story

Umuhanzikazi Simi yasobanuye impamvu yahagaritse gukoresha kuri Twitter (X)

Next Story

Umuherwe ukomeye ku isi yagiye hejuru ya etaje ariyahura

Latest from Imikino

Paul Pogba agiye kuva muri Juventus

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Paul Pogba yemeranyije na Juventus ko tariki 30 Ugushyingo, bazashyira ku iherezo amasezerano bafitanye. Pogba yahawe amasezerano y’imyaka ine muri
Go toTop