Uyu muririmbyi kabuhariwe wamamaye nka Konde boy cyangwa Harmonize wakoze indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bacye hano muri afurika, yamaze gusiba ifoto ya Kajala wahoze Ari umukunzi we ndetse n’umukobwa we Paula ayisimbuza ishusho y’umusozi wa Kilimanjaro.
Ibi bibaye nyuma yaho uyu mu hanzi harmonize atandukanye nuyu Kajala bahoze bakundana, bamaze amezi agera kuri atanu batandukanye ariko uyu Konde boy yari agifite amashusho yabo ku kaguru k’iburyo. Ubu yamaze gusiba ayo masura yose.
Uyu Kajala Kandi aherutse gutangaza ko Ari mu rukundo n’umugabo w’umunya polotiki wo muri Kenya gusa yirinze kuvuga uwariwe. Yabajijwe kuwahoze Ari umukunzi we Harmonize avuga ko byari amakosa cyangwa yicuza kuba yari yarongeye kwemera gusubira mu rukundo nuyu muhanzi harmonize.
Uyu Kajala Kandi yabajijwe Niba yitegura cyangwa azongera kuba Mama w’umwana cyangwa azongera kubyara, avuga ko azongera ngo doreko Ari mu rukundo n’umugabo w’umunya polotiki wo muri Kenya Kandi bamaranye amezi abiri bari mu rukundo.
Konde boy nawe nyuma yo gusiba ayo masura yabo bagore, mu Ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yaherekejwe n’amagambo agira ati ” kujya mu bitaramo ntanzibutso zahahise ku mubiri wanjye”. Aho yashakaga kugaragara ko ubu ibye na Kajala yabisize inyuma Kandi byemejwe no kuba yamaze gusiba ifoto ya Kajala n’umukobwa we kumubiri we.
Kuri ubu uyu muririmbyi kabuhariwe ubarizwa mu gihugu cya Tanzania, ubu Ari mu nzira zo gukora ibitaramo afite mu bihugu bigiye bitandukanye ku isi.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: Harmonize Instagram
Tuko