Hari umugabo wo muri Netheraland washakanye n’umurambo wuwahoze ari umukunzi we kugira ngo akunde yubahirize isezerano yari yaramuhaye.
Urukundo ni amarangamutima yimbitse ndetse arenze imipaka by’ibindi byiyumvo umuntu yagira, atuma abantu bizerana, bagirana impuhwe, no gusabana.
Urukundo rwa nyarwo ruba rwubakiye kubwubahane, kwizerana ndetse no gufasha muri iyi isi igoye. Urukundo ntirureba isano, amoko, imipaka cyangwa ikindi kintu cyose cyijyanye nubutunzi , ahubwo ni isano hagati yinshuti, umuryango, ndetse nawe ubwawe wakwikunda (self-love).
Urukundo nisoko y’umunezero, ihumure, n’imbaraga, birinda umuntu kwiheba , ukagira urugwiro ndetse hari indwara nyinshi zitaguhangara zijyanye n’imitekerereze mugihe ufite uwo mukundana by’ukuri.
Umuryango mugari wa umunsi.com tubifurije ishya n’ihirwe kuri mwe mugiye kujya mu rukundo bwa mbere, abarurimo ndetse nabo bitameze neza bishobora kuza gukemuka. Gusa menya igihe cyiza ndetse nibyo gusezeranya umukunzi wawe kuko urukundo rurengeje urugero ruhindura umuntu umusazi cyangwa umusizi.
Umwanditsi BONHEUR Yves